2 Amateka 11

Abayuda bikomeza 1 Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n’inzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye. 2 Ariko ijambo ry’Uwiteka riza kuri Shemaya umuntu w’Imana riti 3 “Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w’Abayuda, n’Abisirayeli bose bari i Buyuda n’i Bubenyamini uti 4 ‘Uku […]

2 Amateka 12

Umwami wa Egiputa atera i Buyuda asahura urusengero 1 Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisirayeli bose. 2 Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka. 3 Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n’abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, […]

2 Amateka 13

Abayuda banesha Abisirayeli 1 Mu mwaka wa cumi n’umunani ku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda. 2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya. Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu. 3 Abiya atabarana n’ingabo z’intwari, abagabo batoranijwe uduhumbi tune. Yerobowamu na […]

2 Amateka 14

Asa aterwa n’Abanyetiyopiya, atakambira Uwiteka aramukiza 1 Asa akora ibyiza bishimwe n’Uwiteka Imana ye, 2 kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe, 3 maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse. 4 Kandi akura mu midugudu y’i Buyuda yose […]

2 Amateka 15

Asa abuza kuramya ibishushanyo, asezerana isezerano n’Uwiteka 1 Umwuka w’Imana aza kuri Azariya mwene Odedi, 2 ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata. 3 Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi […]

2 Amateka 16

Asa afatanya n’Abasiriya 1 Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu ku ngoma ya Asa, Bāsha umwami w’Abisirayeli atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w’Abayuda n’abavayo. 2 Asaabibonyeakura ifeza n’izahabu mu butunzi bwo mu nzu y’Uwiteka no mu bwo mu nzu y’umwami, abyoherereza Benihadadi umwami w’i Siriya wabaga i Damasiko, […]

2 Amateka 17

Umwami Yehoshafati arakomera 1 Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli. 2 Ashyira ingabo ze mu midugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike yose, ashyira n’ibihome mu gihugu cy’i Buyuda no mu midugudu y’i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye. 3 Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze […]

2 Amateka 18

Yehoshafati yuzura na Ahabu, Mikaya aramuhana 1 Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeye aba bamwana wa Ahabu. 2 Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n’abantu bari kumwe na we inka n’intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y’i Galeyadi. 3 Ahabu umwami w’Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami […]

2 Amateka 19

Yehoshafati ahanwa na Yehu, ategeka abacamanza 1 Bukeye Yehoshafati umwami w’Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu. 2 Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira. 3 Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima […]

2 Amateka 20

Abayuda baterwa n’Abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka 1 Hanyuma y’ibyo Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya. 2 Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).” 3 Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa. 4 […]