2 Amateka 21

Ibya Yoramu. Eliya amuhanurira ibyago 1 Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye. 2 Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba […]

2 Amateka 22

Ahaziya yicwa na Yehu 1 Abaturage b’i Yerusalemu bimika Ahaziya umwana we w’umuhererezi aba umwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n’umutwe w’ingabo zazanye n’Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda arima. 2 Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku […]

2 Amateka 23

Yehoyada yimika Yowasi, Ataliya yicwa 1 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n’abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri. 2 Maze bagenda igihugu cy’i Buyuda bateranya Abalewi, babakurana mu midugudu y’i Buyuda yose n’abatware b’amazu ya ba […]

2 Amateka 24

Yowasi asana urusengero. Yehoyada amaze gupfa Yowasi areka Uwiteka 1 Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba. 2 Yowasi akora ibishimwa n’Uwiteka, mu minsi y’umutambyi Yehoyada yose. 3 Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b’abahungu n’ab’abakobwa. 4 Hanyuma y’ibyo Yowasi ashaka […]

2 Amateka 25

Ibyo ku ngoma ya Amasiya 1 Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w’i Yerusalemu. 2 Akora ibishimwa n’Uwiteka abikorana umutima utunganye, ariko si rwose. 3 Bukeye amaze kuganza mu ngoma, ahōra abagaragu be bishe se, ari umwami. 4 […]

2 Amateka 26

Umwami Uziya afashwa agakomera 1 Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, baramwimika aba umwami mu cyimbo cya se Amasiya. 2 Yubaka Eloti ahagarurira u Buyuda, UmwamiAmasiyaamaze gutanga asanze ba sekuruza. 3 Uziyaatangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina […]

2 Amateka 27

Ingoma ya Yotamu 1 Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki. 2 Akora ibishimwa n’Uwiteka nk’ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw’Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa. 3 Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y’Uwiteka, […]

2 Amateka 28

Ibyo ku ngoma ya Ahazi 1 Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n’Uwiteka nka sekuruza Dawidi. 2 Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, aremera Bāli ibishushanyo biyagijwe. 3 Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriro akurikiza ibizira […]

2 Amateka 29

Ibyo ku ngoma ya Hezekiya 1 Hezekiya yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Abiya, umukobwa wa Zekariya. 2 Akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose. 3 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z’inzu […]

2 Amateka 30

Bitegura kuziririza Pasika 1 Bukeye Hezekiya atumira Abisirayeli n’Abayuda bose, kandi yandikira Abefurayimu n’Abamanase inzandiko, ngo baze mu nzu y’Uwiteka i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika. 2 Kuko umwami n’abatware be n’iteraniro ryose ry’i Yerusalemu, bari bagiye inama yo kuziririza Pasika mu kwezi kwa kabiri. 3 Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kuko umubare w’abatambyi […]