2 Amateka 31

Umwami Hezekiya akomeza gutunganya iby’idini mu gihugu 1 Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y’i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n’ibicaniro i Buyuda hose n’i Bubenyamini, n’i Bwefurayimu n’i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y’iwabo. […]

2 Amateka 32

Senakeribu umwami wa Ashūri, atera i Buyuda 1 Hanyuma y’ibyo no hanyuma y’uwo murava yagize, Senakeribu umwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imidugudu igoswe n’inkike yibwira ko azayīhindūrira. 2 Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye gutera i Yerusalemu, 3 ajya inama n’abatware be n’abakomeye bo mu bantu be yo kuziba amasōko ari […]

2 Amateka 33

Ibyo ku ngoma ya Manase; akora ibyaha bishayishije 1 Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. 2 Akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n’amahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli, 3 kuko yongeye kubaka ingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na […]

2 Amateka 34

Umwami Yosiya agarura abantu ku Mana 1 Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. 2 Akora ibishimwa n’Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso. 3 Ahubwo mu mwaka wa munani w’ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya […]

2 Amateka 35

Baziririza Pasika 1 Bukeye Yosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkira umwana w’intama wa Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere. 2 Ashyira abatambyi ku murimo wabo, abashyirishaho umwete wo gukora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka. 3 Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu […]

2 Amateka 36

Umwami Yowahazi aneshwa n’Umwami Nebukadinezari 1 Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu. 2 Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. 3 Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z’ifeza ijana […]