Ibar 11

Abisirayeli baritotomba, umuriro w’Uwiteka wicamo benshi 1 Ubwo bwoko buritotomba, Uwiteka yumva ko ari bibi. Abyumvise uburakari bwe burakongezwa, umuriro w’Uwiteka wicāna muri bo, ukongora abo ku iherezo ry’amagando yabo. 2 Abantu batakira Mose, asenga Uwiteka uwo muriro urazima. 3 Aho hantu bahita Tabera, kuko umuriro w’Uwiteka wicānye muri bo. Abisirayeli banga manu basaba Mose […]

Ibar 12

Uwiteka ateza Miriyamu ibibembe, Mose aramusabira 1 Miriyamu na Aroni banegura Mose ku bw’Umunyetiyopiyakazi yarongoye. Koko yari yararongoye Umunyetiyopiyakazi. 2 Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva. 3 Kandi uwo mugabo Mose yari umugwaneza urusha abantu bo mu isi bose. 4 Uwiteka atungura Mose na Aroni na […]

Ibar 13

Abatasi cumi na babiri bajya gutata i Kanāni 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tuma abantu batate igihugu cy’i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.” 3 Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b’Abisirayeli. 4 Aya […]

Ibar 14

Abisirayeli banga kujya i Kanāni 1 Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira. 2 Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti “Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu! 3 Uwiteka atujyanira iki muri icyo gihugu, kugira ngo tuhicirwe n’inkota? Abagore bacu n’abana bacu bazaba iminyago, […]

Ibar 15

Iby’amaturo 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nimumara kugera mu gihugu muzaturamo mbaha, 3 mugashaka gutambira Uwiteka igitambo gikongorwa n’umuriro, naho cyaba icyo koswa cyangwa icyo guhiguza umuhigo, cyangwa icyo mutambishwa n’umutima ukunze, cyangwa icyo mutamba mu minsi mikuru yanyu ngo kibe umubabwe uhumurira Uwiteka neza, mugikuye mu mashyo cyangwa mu mikumbi, […]

Ibar 16

Kōra, Datani na Abiramu bagoma, barimbuka 1 Kōra mwene Isuhari wa Kohati wa Lewi, agomana na Datani na Abiramu bene Eliyabu, na Oni mwene Peleti bo mu Barubeni. 2 Bahagurukira Mose bafatanije na bamwe mu Bisirayeli, abatware b’iteraniro magana abiri na mirongo itanu bajya bahamagarwa mu iteraniro, ibimenywabose. 3 Bateranira kugomera Mose na Aroni, barababwira […]

Ibar 17

1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera. 3 Ibyotero by’abo banyabyaha bacumuriye ubugingo bwabo ubwabo, babicuremo ibisate byo gutwikira igicaniro, kuko babituriyeho Uwiteka. Ni cyo gitumye biba ibyera, kandi bizabere Abisirayeli ikimenyetso.” 4 Eleyazari […]

Ibar 18

Imirimo y’abatambyi n’iy’Abalewi bandi 1 Uwiteka abwira Aroni ati “Wowe n’abana bawe n’inzu ya so muzagibwaho no gukiranirwa kw’iby’Ahera, wowe n’abana bawe muzagibwaho no gukiranirwa k’ubutambyi bwanyu. 2 Kandi bene wanyu umuryango wa Lewi, umuryango wa sogokuruza, ubigizanye hafi yawe bafatanywe nawe bagukorere. Ariko wowe n’abana bawe muri kumwe, mujye muba imbere y’ihema ry’Ibihamya. 3 […]

Ibar 19

Amategeko y’igitambo cy’iriza y’igaju, n’ay’amazi ahumanura 1 Uwiteka abwira Mose na Aroni ati 2 “Ibi ni byo bitegekwa n’itegeko Uwiteka yategetse ati ‘Bwira Abisirayeli bakuzanire iriza y’igaju idafite inenge cyangwa ubusembwa, batigeze gukoresha. 3 Muyihe Eleyazari umutambyi, ayikure aho muganditse, bayibīkīrire imbere ye. 4 Eleyazari umutambyi yendeshe urutoki ku maraso yayo, ayaminjagire karindwi yerekeje umuryango […]

Ibar 20

Mose na Aroni bakora icyaha, gituma Uwiteka yanga ko bajya i Kanāni 1 Iteraniro ry’Abisirayeli ryose rigera mu butayu bwa Zini mu kwezi kwa mbere, ubwo bwoko buguma i Kadeshi, Miriyamu agwayo, barahamuhamba. 2 Iteraniro ribura amazi, bateranira kugomera Mose na Aroni. 3 Abantu batonganya Mose, baramubwira bati “Iyaba twarapfuye ubwo bene wacu bapfiraga imbere […]