Ibar 31

Abisirayeli batsinda Abamidiyani 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Uhōrere Abisirayeli Abamidiyani, maze nyuma uzapfa usange ubwoko bwawe.” 3 Mose abwira abantu ati “Mutoranye abantu bo gutabara, mubahe intwaro batere Abamidiyani, kugira ngo Uwiteka ababahoreshe. 4 Mukure ingabo igihumbi mu muryango umwe no mu yindi y’Abisirayeli yose, bityo bityo mubohereze batabare.” 5 Nuko batoranya mu […]

Ibar 32

Abarubeni n’Abagadi bashaka guhabwa gakondo hakuno ya Yorodani 1 Abarubeni n’Abagadi bari bafite amatungo menshi cyane. Babonye igihugu cy’i Yazeri n’icy’i Galeyadi ko bifite urwuri rwiza, 2 Abagadi n’Abarubeni baragenda babwira Mose na Eleyazari umutambyi n’abatware b’iteraniro, bati 3 “Ataroti n’i Diboni n’i Yazeri, n’i Nimura n’i Heshiboni na Eleyale, n’i Sibuma n’i Nebo n’i […]

Ibar 33

Indaro zo mu rugendo rw’Abisirayeli uhereye muri Egiputa ukageza kuri Yorodani 1 Izi ni zo ndaro z’Abisirayeli ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, uko imitwe yabo yari iri, bashorewe na Mose na Aroni. 2 Mose yandika ingendo z’indaro zabo abitegetswe n’Uwiteka. Izi ni zo ndaro zabo nk’uko ingendo zabo zari ziri: 3 Bahaguruka i Rāmesesi […]

Ibar 34

Ingabano z’igihugu Abisirayeli bazahabwa 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tegeka Abisirayeli uti ‘Nimugera mu gihugu cy’i Kanāni, icyo ni cyo gihugu muzahabwa ho gakondo nk’uko ingabano zacyo ziri. 3 Igice cy’ikusi cy’igihugu cyanyu kizagarukire ku butayu bwa Zini, gitegane na Edomu. Urugabano rwanyu rw’ikusi ruhere ku iherezo ry’Inyanja y’Umunyu, mu ruhande rwayo rw’iburasirazuba. 4 […]

Ibar 35

Imidugudu y’Abalewi 1 Uwiteka abwirira Mose mu kibaya cy’i Mowabu kinini, kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko ati 2 “Tegeka Abisirayeli bahe Abalewi imidugudu baturamo, bayikuye mu myandu bahawe ho gakondo, mubahe n’inzuri zigose iyo midugudu impande zose. 3 Imidugudu bayibemo ubwabo, inzuri zibemo ubutunzi bwabo, zibe izo kuragirwamo amashyo yabo n’amatungo yabo yose. 4 Inzuri […]

Ibar 36

Amategeko yo kurongorana kw’abakobwa ba Selofehadi n’abandi nka bo 1 Abatware b’amazu ya ba sekuru y’umuryango w’abuzukuruza ba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y’Abayosefu, bigira hafi bavugira imbere ya Mose n’abakomeye, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza y’Abisirayeli, 2 bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi […]