Yobu 11

Zofari na we ahamya Yobu uburyarya 1 Maze Zofari w’Umunāmati arasubiza ati 2 “Mbese amagambo y’amakabya ntakwiriye gusubizwa? Umuntu yatsindishirizwa n’uko ari imvuganyi? 3 Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe? Igihe usuzugura nta wagukoza isoni? 4 Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye, Ndi intungane mu maso yawe.’ 5 Ariko icyampa Imana ikavuga, Ikakubumburiraho iminwa […]

Yobu 12

Yobu ahinyura amagambo y’incuti ze 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Boshye ari mwe bantu gusa, Kandi ubwenge buzapfana namwe. 3 Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha, Ese ibyo hari utabizi? 4 Meze nk’ushungerwa n’umuturanyi we, Ari jye watabazaga Imana ikantabara, None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge. 5 Umutima w’uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba, Abanyerera […]

Yobu 13

1 “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya. 2 Ibyo muzi nanjye ndabizi, Ntimundusha. 3 Ni ukuri ndashaka kuvugana n’Ishoborabyose, Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana. 4 Ariko muri abahimbyi b’ibinyoma, Mwese muri abavūzi badafite akamaro. 5 Icyampa mugahora rwose, Mwaba mugize ubwenge. 6 “Noneho nimwumve urubanza rwanjye, Kandi mutegere amatwi kuburana kw’iminwa […]

Yobu 14

1 “Umuntu wabyawe n’umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka. 2 Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, Ahita nk’igicucu kandi ntarame. 3 Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba, Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza? 4 Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye? Nta we. 5 Ubwo iminsi ye yategetswe, umubare w’amezi ye ugategekwa nawe, […]

Yobu 15

Elifazi arongera avuga ubwa kabiri 1 Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati 2 “Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw’ubusa, Akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba? 3 Mbese yagisha impaka n’amagambo adafite impamvu? Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro? 4 Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho, Kandi ubuzanije no kuyisenga. 5 Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe, Nawe […]

Yobu 16

Yobu aramusubiza 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Numvise byinshi nk’ibyo Mwese ko muri abahumuriza baruhanya. 3 Mbese amagambo y’ubusa ntabwo azashira? Ikigutera kunsubiza ni iki? 4 Nanjye nashobora kuvuga nkamwe, Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye, Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura, Nkabazunguriza umutwe. 5 Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye, No guhumuriza k’ururimi rwanjye kwaborohereza. 6 […]

Yobu 17

1 “Umwuka wanjye uraheze, iminsi yanjye irashize, Igituro kirantegereje. 2 Ni ukuri nkikijwe n’abakobanyi, Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera. 3 Noneho tanga ingwate unyishingire kuri wowe, Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde? 4 Kuko imitima yabo wayihishe ubwenge, Ni cyo gituma utazabashyira ejuru. 5 Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago, Amaso y’abana […]

Yobu 18

Biludadi arongera aravuga ubwa kabiri 1 Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati 2 “Impaka zanyu zizahereza he? Nimutekereze maze tubone kuvuga. 3 Ni kuki dutekerezwa nk’inyamaswa, Mukatureba nk’abanduye? 4 Weho witanyagura ubitewe n’uburakari bwawe, Mbese isi yarekwa ku bwawe, Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe? 5 “Ni ukuri urumuri rw’umunyabyaha ruzazima, Kandi ikibatsi cy’umuriro we ntikizaka. 6 […]

Yobu 19

Yobu abasubizanya kwizera gukomeye 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Muzahereza he mubabaza umutima wanjye, Mukamvunaguza amagambo yanyu? 3 Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira, Ntabwo mukorwa n’isoni zo kungirira nabi. 4 Niba naracumuye koko, Igicumuro cyanjye ni jye kiriho. 5 Niba mushaka kunyibonaho, No kumpamya ibyo munsebya, 6 Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye, […]

Yobu 20

Zofari arongera avuga ubwa kabiri 1 Maze Zofari w’Umunāmati arasubiza ati 2 “Gutekereza kwanjye binteye gusubiza, Mbitewe n’ubwira mfite. 3 Numvise gucyahwa kunkojeje isoni, Kandi umutima wanjye ujijutse uranshubije. 4 “Mbese ntuzi ibyo bya kera, Uhereye igihe umuntu ashyizwe mu isi, 5 Yuko kwishima kw’inkozi z’ibibi kumara igihe gito, No kunezerwa k’utubaha Imana ari ukw’akanya […]