Yobu 21

Yobu aramusubiza 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Nimuhugukire ibyo mvuga, Bimbere guhumuriza kwanyu. 3 Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge, Nimara kuvuga mukomeze museke. 4 Mbese umuntu ni we ntakira? Icyatuma ntareka kwihangana ni iki? 5 Nimunyitegereze mwumirwe, Maze mwifate ku munwa. 6 Iyo niyibutse ngira ubwoba, Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye. 7-8 “Ni iki […]

Yobu 22

Elifazi amuhamya ko icyaha ari cyo cyamuteye ibyago 1 Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati 2 “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana? Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe. 3 Mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi? Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye? 4 Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha? 5 Ibibi […]

Yobu 23

Yobu yifuza gushyikiriza Imana amagambo ye 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Na n’ubu kuganya kwanjye kumeze nk’ubugome, Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye. 3 Iyaba nari nzi aho nyibona, Ndetse ngo nshyikire intebe yayo, 4 Nayitangirira urubanza rwanjye rwose, Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira, 5 Nkamenya amagambo yansubiza, Kandi nkumva icyo yambwira. 6 Mbese […]

Yobu 24

1 “Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose, Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo? 2 “Hariho abimura ingabano, Banyaga imikumbi ku rugomo, Bakayiragira. 3 Bahuguza impfubyi indogobe yayo, Batwara inka y’umupfakazi ho ingwate. 4 Birukana indushyi mu nzira, Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho. 5 “Dore bameze nk’imparage zo mu butayu, Bajya ku murimo wabo bakagira […]

Yobu 25

Biludadi avuga ubwa gatatu 1 Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati 2 “Ubutware n’igitinyiro ni iby’Imana, Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru. 3 Mbese imitwe y’ingabo zayo irabarika? Kandi utamurikirwa n’umucyo wayo ni nde? 4 Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana? Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane? 5 Dore ndetse n’ukwezi ntikumurika, […]

Yobu 26

Yobu amusubiza yuko azakomeza kwizera Imana 1 Maze Yobu arasubiza ati 2 “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe, Wakijije uw’amaboko adakomeye, 3 Wagiriye inama udafite ubwenge, Werekanye rwose ubwenge bw’ukuri! 4 Uwo wabwiye ayo magambo ni nde? N’umwuka wakuvuyemo ni uwa nde? 5 “Abapfuye bahindira umushyitsi Munsi y’amazi menshi n’ibiyabamo. 6 Ikuzimu hatwikururiwe imbere y’Imana, Na Kirimbuzi nta […]

Yobu 27

1 Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati 2 “Ndarahira Imana ihoraho, Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N’Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye. 3 Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka. 4 Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya. 5 Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo […]

Yobu 28

1 “Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo, N’izahabu ikagira uruganda icurirwamo. 2 Ubutare bukurwa mu butaka, N’ibuye riyengeshejwe rivamo umuringa. 3 Umuntu amaraho umwijima akawugenzura, Akagera mu maherezo y’urugabano, Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu. 4 Acukura urwobo kure y’aho abantu batuye, Bakitendekamuri rwokure y’abantu, Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino. 5 […]

Yobu 29

1 Maze Yobu yongera guca imigani ye ati 2 “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera, Nko mu minsi Imana yandindaga! 3 Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe, Nkagendera mu mwijima nyobowe n’umucyo wayo, 4 Nk’uko nari meze mu minsi y’ubukwerere bwanjye, Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye. 5 Ishoborabyose yari ikiri kumwe […]

Yobu 30

1 “Ariko noneho abo nduta ubukuru, Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge, Ndetse na ba se nagayaga simbegereze n’imbwa zirinda umukumbi wanjye. 2 Ni ukuri imbaraga z’amaboko yabo zamarira iki, Ko ari abantu b’indogore batazarama? 3 Bahoroteshejwe n’ubukene n’inzara, Baguga umukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu. 4 Batungwa n’intārano zo mu bihuru, Kandi bahonda […]