Zab 11

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uwiteka ni we mpungiraho. Mubwirira iki umutima wanjye muti “Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?” 2 Kuko abanyabyaha bafora umuheto, Batamikira umwambi mu ruge, Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye. 3 Niba imfatiro zishenywe, Umukiranutsi yakora iki? 4 Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, Uwiteka […]

Zab 12

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira, Abanyamurava babura mu bantu. 3 Bose barabeshyana, Bavugisha iminwa ishyeshya n’imitima ibiri. 4 Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya, N’ururimi rwirarira, 5 Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu, Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?” […]

Zab 13

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose? Uzageza he kunyima amaso? 3 Nzageza he kwigira inama, Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye? Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye? 4 Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize, Hwejesha amaso yanjye, Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by’urupfu. 5 […]

Zab 14

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza. 2 Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru, Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge, Bashaka Imana. 3 Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe, Nta wukora ibyiza n’umwe. 4 Mbese inkozi z’ibibi zose […]

Zab 15

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe? Ni nde uzatura ku musozi wawe wera? 2 Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka, Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we. 3 Utabeshyeresha abandi ururimi rwe, Ntagirire nabi mugenzi we, Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we. 4 Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa, Ariko abatinya Uwiteka […]

Zab 16

1 Mikitamu ya Dawidi. Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho. 2 Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye, Nta mugisha mfite utari wowe.” 3 Abera bo mu isi, Ni bo mpfura nishimira bonyine. 4 Ibyago n’amakuba by’abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira, Amaturo yazo y’amaraso sinzayatamba, Kandi amazina yazo sinzayarahira. 5 Uwiteka ni wowe mugabane w’umwandu […]

Zab 17

1 Gusenga kwa Dawidi. Uwiteka, umva iby’ukuri byanjye, Tyariza ugutwi gutaka kwanjye, Tegera ugutwi gusenga kwanjye, Kudaturuka mu minwa iryarya. 2 Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe, Amaso yawe arebe ibitunganye. 3 Wagerageje umutima wanjye, wangendereye nijoro. Warantase ntiwambonana umugambi mubi, Namaramaje kudacumuza ururimi rwanjye. 4 Ku by’imirimo y’abantu, kwitondera ijambo ry’iminwa yawe, Ni ko kumpa […]

Zab 18

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be n’aya Sawuli ati 2 Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye. 3 Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye, Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye, Ni we nzahungiraho, Ni we ngabo inkingira […]

Zab 19

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, Isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo. 3 Amanywa abwira andi manywa ibyayo, Ijoro ribimenyesha irindi joro. 4 Nta magambo cyangwa ururimi biriho, Nta wumva ijwi ryabyo. 5 Umugozi ugera wabyowakwiriye isi yose, Amagambo yabyo yageze ku mpera y’isi. Muri ibyo yabambiye izuba […]

Zab 20

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uwiteka akumvire ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru. 3 Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero, Iguhe imbaraga ziva i Siyoni. 4 Yibuke amaturo yawe yose, Yemere igitambo cyawe cyokeje. Sela. 5 Iguhe icyo umutima wawe ushaka, Isohoze inama zawe zose. […]