Zab 21

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uwiteka umwami azishimira imbaraga zawe, Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane! 3 Wamuhaye icyo umutima we ushaka, Ntiwamwimye icyo iminwa ye yasabye. Sela. 4 Kuko umusanganije imigisha y’ibyiza, Wamwambitse ikamba ry’izahabu nziza. 5 Yagusabye ubugingo urabumuha, Umuha kurama iteka ryose. 6 Igitinyiro cye ni cyinshi ku […]

Zab 22

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye? 3 Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize, Ntakira na nijoro simpore. 4 Ariko uri uwera, Intebe yawe igoswe n’ishimwe ry’Abisirayeli. 5 […]

Zab 23

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, 2 Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. 3 Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. 4 Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. 5 […]

Zab 24

1 Zaburi ya Dawidi. Isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka, Isi n’abayibamo. 2 Kuko ari we wayishinze ku nyanja, Yayishimangiye ku mazi menshi. 3 Ni nde uzazamuka umusozi w’Uwiteka? Ni nde uzahagarara ahera he? 4 Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye, Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro, Ntarahire ibinyoma. 5 Uwo ni we uzahabwa umugisha n’Uwiteka, […]

Zab 25

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni wowe ncururira umutima, 2 Mana yanjye ni wowe niringiye, Ne gukorwa n’isoni, Abanzi banjye be kunyishima hejuru. 3 Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n’isoni. 4 Uwiteka nyereka inzira zawe, Unyigishe imigenzereze yawe. 5 Unyobore ku bw’umurava wawe […]

Zab 26

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka uncire urubanza, Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo, Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya. 2 Uwiteka, unyitegereze ungerageze, Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye, 3 Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye, Kandi ngendera mu murava wawe. 4 Sinicarana n’abatagira umumaro, Kandi sinzagenderera indyarya. 5 Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi, Kandi sinzicarana n’abanyabyaha. 6 […]

Zab 27

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye, Nzatinya nde? Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye, Ni nde uzampinza umushyitsi? 2 Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho, Ari bo banzi banjye n’ababisha banjye, Barasitaye baragwa. 3 Naho ingabo zabambira amahema kuntera, Umutima wanjye ntuzatinya, Naho intambara yambaho, No muri yo nzakomeza umutima. 4 […]

Zab 28

1 Zaburi ya Dawidi. Uwiteka ndagutakira, Gitare cyanjye ntiwice amatwi, Kuko wanyihorera, Nahinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo. 2 Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye, Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h’urusengero rwawe. 3 Ntunkururire hamwe n’abanyabyaha n’inkozi z’ibibi, Bavugana iby’amahoro na bagenzi babo, Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo. 4 Ubahe ibikwiriye imirimo […]

Zab 29

1 Zaburi ya Dawidi. Mwāturire Uwiteka mwa bana b’Imana mwe, Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga. 2 Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro, Musenge Uwiteka mwambaye ibyera. 3 Ijwi ry’Uwiteka rihindira hejuru y’amazi, Imana y’icyubahiro ihindisha inkuba, Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y’amazi menshi. 4 Ijwi ry’Uwiteka rifite imbaraga, Ijwi ry’Uwiteka ryuzuye igitinyiro. […]

Zab 30

1 Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi. 2 Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije, Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru. 3 Uwiteka Mana yanjye, Naragutakiye urankiza. 4 Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu, Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo. 5 Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe, Mushime […]