1 Bami 5

Iby’icyubahiro cya Salomo

1 Nuko Salomo ategeka ibihugu byose, uhereye kuri rwa ruzi ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho.

2 Amagerero ya Salomo y’umunsi umwe yabaga incuro z’ifu y’ingezi mirongo itatu, n’iz’amafu meza mirongo itandatu,

3 n’inka zibyibushye cumi n’izindi zo mu gasozi makumyabiri, n’intama ijana n’impara n’amasirabo n’amasunu, n’inkoko zibyibushye.

4 Nuko yategekaga igihugu cyose cyo hakuno ya rwa ruzi uhereye i Tipusa ukageza i Gaza, agatwara n’abami bose bo hakuno yarwo. Yari afite amahoro impande zose.

5 Abayuda n’Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.

6 Kandi Salomo yari afite ibiraro by’amafarashi yakururaga amagare ye. Ibyo biraro byari inzovu enye, kandi abantu bagenderaga ku mafarashi bari inzovu imwe n’ibihumbi bibiri.

7 Nuko abo batware bakajya bakoreshereza Umwami Salomo n’abariraga ku meza ye amakoro, umuntu wese ukwe kwezi ntibagire icyo bababurana.

8 Bakajya bazana sayiri n’ubwatsi bw’ayo mafarashi, n’ayandi y’imbaraga nk’uko byategetswe, bakabizana aho umwami yabaga.

9 Nuko Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse, bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika.

10 Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’aba Egiputa bose.

11 Yarushaga abandi bantu bose ubwenge nka Etani Umwezerahi, kandi nka Hemani na Kalukoli na Darada bene Maholi, yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.

12 Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n’indirimbo igihumbi n’eshanu,

13 kandi yari azi gusobanura ibiti uhereye ku myerezi y’i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n’ibisiga n’ibikururuka n’ifi.

14 Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumva ubwenge bwa Salomo, boherejwe n’abami bo mu isi yose bumvaga iby’ubwenge bwe.

Salomo yigira inama yo kubaka inzu y’Uwiteka

15 Bukeye Hiramu umwami w’i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be kuko uhereye kera Hiramu yuzuraga na Dawidi.

16 Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati

17 “Uzi ko umukambwe wanjye Dawidi atabonye uburyo bwo kubakira izina ry’Uwiteka Imana ye inzu, ku bw’intambara z’ababisha be bari bamuri impande zose, kugeza aho Uwiteka yabashyiriye munsi y’ibirenge bye.

18 Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumure impande zose, nta mubisha nta n’ibyago bikiriho.

19 Nuko ngambiriye kubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu, nk’uko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’

20 Nuko none tegeka abantemera imyerezi y’i Lebanoni, kandi bazakorana n’abagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo by’abagaragu bawe uko uzambwira kose, kuko uzi yuko nta n’umwe muri twe w’umuhanga uzi gutema ibiti nk’Abasidoni.”

21 Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati “Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidi umuhungu w’umunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.”

22 Hiramu atuma kuri Salomo ati “Numvise ibyo untumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose by’ibiti by’imyerezi n’imiberoshi.

23 Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk’ibihare kugira ngo binyure mu nyanja, mbigeze aho uzanyereka abe ari ho babihamburira maze uze ubyende. Kandi nugaburira abo mu rugo rwanjye, uzaba ushohoje ibyo nshaka byose.”

24 Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by’imyerezi n’imiberoshi, ibyo yashakaga byose.

25 Salomo na we akajya agerera Hiramu incuro z’ingano inzovu ebyiri, n’incuro makumyabiri z’amavuta meza byo kugaburira abo mu rugo rwe. Uko ni ko Salomo yahaga Hiramu uko umwaka utashye.

26 Nuko Uwiteka aha Salomo ubwenge nk’uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.

27 Umwami Salomo atoranya abantu b’abanyagihe mu Bisirayeli, bose bari inzovu eshatu.

28 Akajya abohereza muri Lebanoni uko ukwezi gutashye, abantu inzovu imwe bagafatanya igihe cy’ukwezi kumwe, bacyura igihe bakamara iwabo amezi abiri baruhuka. Adoniramu ni we wari umutware w’abo banyagihe.

29 Kandi Salomo yari yarashyizeho abikorezi inzovu ndwi, n’abandi babāzaga amabuye ku misozi miremire inzovu munani,

30 udashyizeho abatware bakuru ba Salomo bategekaga imirimo, bo bari ibihumbi bitatu na magana atatu batwaraga abakozi.

31 Nuko umwami abategeka ko babāza amabuye manini y’igiciro cyinshi, kugira ngo bubakishe urufatiro rw’inzu amabuye abajwe.

32 Hanyuma abubatsi ba Salomo n’aba Hiramu n’Abagebali barayabaza, batunganya imbaho n’amabuye kugira ngo babyubakishe iyo nzu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × three =