1 Tim 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu, ku bw’itegeko ry’Imana Umukiza wacu na Kristo Yesu ari we byiringiro byacu,

2 ndakwandikiyeTimoteyo, umwana wanjye nyakuri nibyariye mu byo kwizera. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.

Umurimo wagenewe Timoteyo, ari muri Efeso

3 Ugume muri Efeso nk’uko nakwinginze ubwo najyaga i Makedoniya, kugira ngo wihanangirize bamwe kutigisha ukundi,

4 cyangwa kwita ku migani y’ibinyoma cyangwa amasekuruza atagira iherezo, bidafasha umurimo w’Imana wo kwizera ahubwo bizana impaka.

5 Ibyo mbibategekeye kugira ngo bagire urukundo ruva mu mutima uboneye kandi uticira urubanza, bagire no kwizera kutaryarya.

6 Ibyo bamwe babiteshutsemo biyobagiriza mu biganiro by’amanjwe,

7 bashaka kuba abigisha b’amategeko, nyamara batazi ibyo bavuga ibyo ari byo cyangwa ibyo bahamya babishegera.

8 Icyakora tuzi ko amategeko ari meza koko iyo umuntu ayagenjeje uko bikwiriye amategeko,

9 kandi tuzi ko amategeko atashyiriweho umukiranutsi, keretse abagome n’ibigande, n’abatubaha Imana n’abanyabyaha, n’abatari abera n’abatita ku by’Imana, n’abakubita ba se na ba nyina, n’abicanyi

10 n’abasambanyi n’abagabo bendana, n’abanyaga abantu bakabagura, n’ababeshyi n’abarahira ibinyoma, n’ibindi byose bidahura n’inyigisho nzima,

11 zihuje n’ubutumwa bwiza bw’ubwiza bw’Imana ihimbazwa, ubwo nahawe.

Pawulo ashimira Imana imbabazi yamugiriye

12 Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we

13 nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera;

14 kandi ubuntu bw’Umwami wacu bwarushijeho kunsagirizwa, bufatanije no kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.

15 Iri jambo ni iryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w’imbere.

16 Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugira ngo Yesu Kristo yerekanire muri jye uw’imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy’abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho.

17 Umwami nyir’ibihe byose udapf, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine, ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.

18 Mwana wanjye Timoteyo, ndakwihanangiriza nkurikije ubuhanuzi bwa kera bwahanuye ibyawe, kugira ngo buduheshe kurwana intambara nziza,

19 ukomeje kwizera kandi ufite umutima uticira urubanza. Uwo mutima bamwe barawuretse bahinduka nk’inkuge imenetse ku byo kwizera.

20 Muri abo ni Humenayo na Alekizanderi, abo nahaye Satani kugira ngo babyigireho kudatuka Imana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 6 =