2 Tim 4

1 Ndagutongerera mu maso y’Imana no mu ya Kristo Yesu uzacira ho iteka abazima n’abapfuye, ubwoazaboneka aje kwima ingoma ye.

2 Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha,

3 kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo,

4 kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.

5 Ariko wowe ho wirinde muri byose, wemere kurengana, ukore umurimo w’umubwirizabutumwa bwiza, usohoze umurimo wawe wo kugabura iby’Imana.

Pawulo avuga iby’iherezo rye, asaba Timoteyo kumusura

6 Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye.

7 Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera.

8 Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.

9 Gira umwete wo kuza aho ndi vuba.

10 Dema yaransigiriye kuko akunze iby’iki gihe cya none, ajya i Tesalonike. Kiresikenti na we yagiye i Galatiya, naho Tito yagiye i Dalumatiya.

11 Luka ni we wenyine ukiri kumwe nanjye. Shaka Mariko umuzane, kuko angirira umumaro wo kunkorera. Kolo 4.10

12 Ariko Tukiko namaze kumwohereza muri Efeso.

13 Nuza uzazane umwitero nasize i Tirowa kwa Karupo n’ibitabo, ariko cyane cyane uzazane iby’impu.

14 Alekizanderi, umucuzi w’imiringa yangiriye inabi nyinshi. Umwami wacu azamwitura ibikwiriye ibyo yakoze.

15 Nawe umwirinde, kuko yarwanije amagambo yacu cyane.

16 Mu iburana ryanjye rya mbere nta wampagarikiye, ahubwo bose barampānye. Ntibakabibarweho!

17 Nyamara Umwami wacu yarampagarikiye arankomeza, kugira ngo ubutumwa bubwirizwe n’akanwa kanjye butagabanije, abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkira akanwa k’intare.

18 Kandi Umwami wacu azankiza ibibi bangirira byose, andindire kugira ngo anjyane mu bwami bwe bwo mu ijuru. Icyubahiro kibe icye, iteka ryose, Amen.

19 Untahirize Purisikila na Akwila, n’abo kwa Onesiforo.

20 Erasito yagumye i Korinto, ariko Tirofimo namusize i Mileto arwaye.

21 Gira umwete wo kuza, igihe cy’imbeho kitarasohora. Ewubulo aragutashya, na Pudenti na Lino na Kilawudiya, na bene Data bose.

22 Umwami Yesu abane n’umutima wawe. Ubuntu bw’Imana bubane nawe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − nine =