2 Tes 1

1 Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.

2 Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Kujya mbere no gushikama by’Abatesalonike mu byo kwizera

3 Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk’uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n’urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.

4 Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y’Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n’amakuba mushinyiriza.

5 Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa,

6 kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa,

7 kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe

8 hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.

9 Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze,

10 ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw’abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe.

11 Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk’uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n’imirimo yanyu yose iva ku kwizera,

12 kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk’uko ubuntu bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo buri.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 4 =