Gal 6

1 Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa.

2 Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.

3 Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.

4 Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,

5 kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.

6 Uwigishwa ijambo ry’Imana agabane n’umwigisha ibyiza byose.

7 Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.

8 Ubibira umubiri we muri uwo mubiri azasaruramo kubora, ariko ubibira Umwuka muri uwo Mwuka azasaruramo ubugingo buhoraho.

9 Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.

10 Nuko rero tugirire bose neza uko tubonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera.

11 Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n’ukwanjye kuboko:

12 ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY’UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO.

13 Ndetse abakebwe ubwabo nubwo badakomeza amategeko, nyamara bashaka ko mukebwa ngo babone uko birata ku bw’imibiri yanyu.

14 Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe.

15 Kuko gukebwa kutagira umumaro cyangwa kudakebwa, keretse kuba ikiremwa gishya.

16 Nuko abazajya bakurikiza ibyo amahoro n’imbabazi bibe muri bo, bibe no mu Bisirayeli b’Imana.

17 Uhereye none ntihakagire umuntu undushya, kuko mfite ku mubiri inkovu za Yesu.

18 Bene Data, ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu. Amen.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 16 =