2 Tim 2

Pawulo ahugurira Timoteyo kwitanga amaramaje

1 Nuko rero mwana wanjye, ukomerere mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu,

2 kandi ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi, ubimenyeshe abantu bo kwizerwa bazashobora kubyigisha abandi.

3 Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu.

4 Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire mu by’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare.

5 Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu mikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe.

6 Umuhinzi uhinga ni we ukwiriye kubanza kwenda ku mbuto.

7 Zirikana ibyo mvuze, kuko Umwami wacu azaguha ubwenge muri byose.

8 Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse mu rubyaro rwa Dawidi, akazuka mu bapfuye nk’uko ubutumwa nahawe buvuga,

9 ubwo ndenganyirizwa ndetse nkaboheshwa iminyururu nk’umugome, nyamara ijambo ry’Imana ryo ntiribohwa n’iminyururu.

10 Ni cyo gituma nihanganira byose ku bw’intore z’Imana, kugira ngo na zo zibone agakiza kabonerwa muri Kristo Yesu gafatanije n’ubwiza buhoraho.

11 Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Niba twarapfanye na we tuzabanaho na we,

12 kandi nitwihangana tuzīmana na we, naho nitumwihakana na we azatwihakana,

13 kandi nubwo tutizera we ahora ari uwo kwizerwa, kuko atabasha kwivuguruza.”

Ibyerekeye kwirinda impaka

14 Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangiririze imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva.

15 Ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.

16 Ariko amagambo y’amanjwe atari ay’Imana uyazibukire, kuko abayavuga bazarushaho gushayisha,

17 kandi ijambo ryabo rizaryana nk’igisebe cy’umufunzo. Muri abo ni Humenayo na Fileto,

18 kuko bayobye bakava mu kuri bavuga ko umuzuko wamaze kubaho, bakubika kwizera kwa bamwe.

19 Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”

20 Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni.

21 Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.

22 Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.

23 Nyamara ibibazo by’ubupfu n’iby’abaswa ntukabyemere, uzi nawe ko bibyara amahane.

24 Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana,

25 agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka, Imana ibahe kwihana ngo bamenye ukuri,

26 basinduke bave mu mutego wa Satani wabafashe mpiri, babone gukora ibyo Imana ishaka.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 17 =