2 Tim 3

Ubuhenebere buteye ubwoba bwo mu minsi y’imperuka

1 Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,

2 kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,

3 badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,

4 bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,

5 bafite ishusho yo kweraariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.

6 Kuko muri bo harimo abagabo bomboka mu mazu bakanyaga abagore batagira umutima, baremerewe n’ibyaha, batwarwa n’irari ry’uburyo bwinshi,

7 bahora biga ariko ntabwo babasha kugira ubwo bamenya ukuri.

8 Nk’uko Yane na Yambure barwanije Mose, ni ko n’abo bagabo barwanya ukuri. Abo ni abononekaye ubwenge badashimwa ku byo kwizera.

9 Ariko ntibazabasha kurengaho kuko ubupfu bwabo buzagaragarira abantu bose, nk’uko ubwa ba bandi na bwo bwagaragaye.

10 Ariko wowe ho wakurikijeneza inyigisho zanjye n’ingeso zanjye, n’imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n’urukundo no kwihangana,

11 no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n’ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n’i Lusitira, n’ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.

12 Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.

13 Kandi abantu babi n’abiyita uko batari bazarushaho kuba babi, bayobya bakayobywa.

14 Ariko wowe ho ugume mu byo wize ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije,

15 kandi uzi yuko uhereye mu buto bwawe wamenyaga ibyanditswe byera bibasha kukumenyesha ubwenge, bwo kukuzanira agakiza gaheshwa no kwizera Kristo Yesu.

16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka

17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =