Gal 5

Abagalatiya bahugurirwa gukomeza umudendezo wa Gikristo

1 Ubwo Kristo yatubaturiye kuba ab’umudendezo, nuko muhagarare mushikamye, mutacyongera kubohwa n’ububata.

2 Dore njyewe Pawulo ndababwira yuko nimukebwa, Kristo atazagira icyo abamarira.

3 Kandi ndabwira umuntu wese ukebwa, yuko azaba afite umwenda wo kurangiza ibyategetswe n’amategeko byose.

4 Mwebwe abashaka gutsindishirizwa n’amategeko mutandukanijwe na Kristo, kuko mwaguye muretse ubuntu bw’Imana.

5 Naho twebwe ku bw’Umwuka dutegereje kuzakiranuka, twiringiye ko tuzabiheshwa no kwizera.

6 Muri Kristo Yesu gukebwa nta cyo kumaze cyangwa kudakebwa, ahubwo ikigira icyo kimaze ni ukwizera gukorera mu rukundo.

7 Mbese ko mwagendaganeza, ni nde wababujije kumvira ukuri?

8 Uko koshywa ntikwavuye kuri Iyo ibahamagara.

9 N’ubundi igitubura gike gitubura irobe ryose.

10 Ndabiringiye ku bw’Umwami wacu yuko mutazagira undi mutima wundi, ariko ubahagarika imitima uwo ari we wese, azagibwaho n’urubanza rwe.

11 Mbese bene Data, niba nkibwiriza gukebwa ni iki gituma nkirenganywa? Iyo mba nkibikora, cya gisitaza giterwa no kubwiriza iby’umusaraba kiba cyaramvuyeho.

12 Icyampa ababahagarika imitima bakīkona rwose.

13 Bene Data, mwahamagariwe umudendezo, ariko umudendezo wanyu ntimukawugire urwitwazo rwo gukurikiza ibya kamere, ahubwo mukorerane mu rukundo,

14 kuko amategeko yose asohorera mu ijambo rimwe ngiri ngo “Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

15 Ariko rero nimushikurana mugaconshomerana, mwirinde mutamarana!

Imirimo ya kamere n’imbuto z’Umwuka

16 Ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira

17 kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye, ni cyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora.

18 Ariko niba muyoborwa n’Umwuka, ntimuba mugitwarwa n’amategeko.

19 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke,

20 no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice,

21 no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.

22 Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka,

23 no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.

24 Aba Kristo Yesu babambanye kamere, n’iruba n’irari byayo.

25 Niba tubeshwaho n’Umwuka tujye tuyoborwa n’Umwuka.

26 Twe kwifata uko tutari, twenderanya kandi tugirirana amahari.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =