Heb 1

Icyubahiro Yesu arusha abamarayika

1 Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi,

2 naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi.

3 Uwo kuko ari ukurabagirana k’ubwiza bwayo n’ishusho ya kamere yayo, kandi akaba ari we uramiza byose ijambo ry’imbaraga ze, amaze kweza no gukuraho ibyaha byacu yicara iburyo bw’Ikomeye cyane yo mu ijuru.

4 Amaze kurusha abamarayika icyubahiro, nk’uko n’izina yarazwe riruta ayabo.

5 Mbese ni nde wo mu bamarayika Imana yigeze kubwira iti

“Uri Umwana wanjye,

Uyu munsi ndakubyaye”?

Cyangwa ngo ivuge iti

“Nzaba Se,

Na we azaba Umwana wanjye”?

6 Kandi ubwo izongera kuzanaimpfura yayo mu isi, izavuga iti “Abamarayika b’Imana bose bamuramye.”

7 Iby’abamarayika yarabivuze iti

“Ihindura abamarayika bayo imiyaga,

N’abagaragu bayo ibahindura ibirimi by’umuriro.”

8 Ariko iby’Umwana wayo byo yarabyeruye iti

“Intebe yawe Mana, ni iy’iteka ryose,

Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni yo gukiranuka.

9 Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,

Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,

Igusīga amavuta yo kwishima,

Ikakurutisha bagenzi bawe.”

10 Yongera kuvuga iby’Umwana wayo iti

“Uwiteka, mbere na mbere,

Ni wowe washyizeho urufatiro rw’isi,

N’ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.

11 Ibyo bizashiraho ariko wowe ho uzahoraho,

Ibyo byose bizasāza nk’umwenda,

12 Kandi uzabizinga nk’umwitero,

Bihindurwe ukundi.

Ariko wowe ho uri uko wahoze,

Imyaka y’ubugingo bwawe ntizagira iherezo.”

13 Ariko ni nde wo mu bamarayika yigeze kubwira iti

“Icara iburyo bwanjye,

Ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”?

14 Mbese abamarayika bose si imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − two =