Heb 2

Kutirengagiza kwita ku gakiza gakomeye

1 Ni cyo gituma dukwiriye kurushaho kugira umwete wo kwita ku byo twumvise, kugira ngo tudatembanwa tukabivamo.

2 Mbese ubwo ijambo ryavugiwe mu kanwa k’abamarayika ryakomeye, kandi ibicumuro byose no kutaryumvira bikiturwa ingaruka ibikwiriye,

3 twebweho tuzarokoka dute nitwirengagiza agakiza gakomeye gatyo, kabanje kuvugwa n’Umwami wacu natwe tukagahamirizwa n’abamwumvise,

4 Imana ifatanije na bo guhamya ihamirisha ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye y’uburyo bwinshi, n’impano z’Umwuka Wera zagabwe nk’uko yabishatse?

Icyubahiro Imana yahaye abantu kurusha abamarayika

5 Abamarayika si bo Imana yahaye gutwara isi izabaho, iyo tuvuga.

6 Ahubwo hariho aho umuntu yigeze guhamya ati

“Umuntu ni iki ko umwibuka,

Cyangwa umwana w’umuntu ko umwitaho?

7 Wamuremye umucishije bugufi,

Aba hasi y’abamarayika ho hato,

Wamwambitse ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba.

Wamuhaye gutegeka imirimo y’intoki zawe,

8 Umuha gutwara ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.”

Ubwo Imana yamuhaye gutwara ibintu byose, nta cyo yasize itakimuhayeho urutabe. Nyamara kugeza ubu ntiturabona ibintu byose bitwarwa na we,

9 ahubwo tubona Yesu wacishijwe bugufi akaba hasi y’abamarayika ho hato, tubona ko ari we wambitswe ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba ku bw’umubabaro w’urupfu yapfuye, kugira ngo ku bw’ubuntu bw’Imana asogongerere abantu bose urupfu.

10 Kuko byari bikwiriye koImana, byose byaremewe ikabibeshaho, iyobora abana benshi mu bwiza itunganishije rwose umugaba w’agakiza kabo kubabazwa.

11 Kuko uweza n’abezwa bose bakomotse kuri Imwe, ni cyo gituma adakorwa n’isoni zo kubita bene Se ati

12 “Nzabwira bene Data izina ryawe,

Nkuririmbire ishimwe hagati y’iteraniro.”

13 Kandi ati “Nzaba ari yo niringiye”, kandi ati “Dore ndi hano, jyewe n’abana Imana yampaye.”

14 Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, ni ko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani,

15 abone uko abātūra abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose.

16 Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu.

17 Ni cyo cyatumye yari akwiriye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu.

18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 9 =