Heb 3

Uko Kristo aruta Mose; imbuzi zo kutumvira no kutizera

1 Ni cyo gituma bene Data bera, mwebwe abafatanije guhamagarwa kuva mu ijuru mukwiriye gutekereza Yesu, ari we ntumwa n’umutambyi mukuru w’ibyo twizera tukabyatura,

2 ukiranukira Iyamutoranije nk’uko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose.

3 Kuko Yesu yatekerejwe ko akwiriye guhabwa icyubahiro kirusha icya Mose, nk’uko icyubahiro cy’umwubatsi kiruta icy’inzu,

4 kuko amazu yose agira uyubaka, ariko Imana ni yo yubatse ibintu byose.

5 Kandi koko Mose yakiranukaga mu nzu yayo hose nk’umugaragu, kugira ngo abe umugabo wo guhamya ibyajyaga kuvugwa hanyuma.

6 Ariko Kristo akiranuka nk’Umwana utwara inzu yayo. Iyo nzu yayo ni twe niba dukomeza rwose ubushizi bw’amanga n’ibyiringiro twiratana, ngo bikomere kugeza ku mperuka.

7 Nuko rero nk’uko Umwuka Wera avuga ati

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

8 Ntimwinangire imitima,

Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza,

Ku munsi wo kugerageza mu butayu,

9 Aho ba sekuruza banyu bangeragereje bantata,

Bakabona imirimo yanjye imyaka mirongo ine.

10 Ni cyo cyatumye ngirira umujinya ab’icyo gihe,

Nkavuga nti ‘Imitima yabo ihora iyoba,

Kandi ntibarakamenya inzira zanjye’,

11 Nuko ndahirana umujinya wanjye nti

‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.’ ”

12 Nuko bene Data, mwirinde hatagira uwo muri mwe ugira umutima mubi utizera, umutera kwimūra Imana ihoraho.

13 Ahubwo muhugurane iminsi yose bikitwa uyu munsi, hatagira uwo muri mwe unangirwa umutima n’ibihendo by’ibyaha.

14 Kuko twahindutse abafatanije Kristo niba dukomeza rwose ibyiringiro byacu twatangiranye, ngo bikomere kugeza ku mperuka

15 nk’uko bivugwa ngo

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

Ntimwinangire imitima,

Nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza.”

16 Mbese ni bande bumvise bakayirakaza? Si abavuye muri Egiputa bose bashorewe na Mose?

17 Kandi ni bande yagiriraga umujinya imyaka mirongo ine? Si abacumuye bakagwa, intumbi zabo zigahera mu butayu?

18 Ni bande yarahiriye ko batazinjira mu buruhukiro bwayo? Si abatayumviye?

19 Kandi tubona ko batashoboye kwinjiramo kuko batizeye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =