Ind 5

1 Ndaje mu murima wanjye,

Yewe mushiki wanjye, mugeni wanjye.

Nasoromye uduti tw’ishangi twanjye n’utw’imibavu yanjye,

Nanyoye vino yanjye n’amata yanjye.

Nimurye, yemwe ncuti,

Nimunywe ni ukuri munywe cyane,

Mwa bakunzi banjye mwe.

Umugeni:

2 Nari nsinziriye,

Ariko umutima wanjye uba maso,

Numva ijwi ry’umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati

“Nkingurira mushiki wanjye,

Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye,

Kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime,

N’umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.”

3 Nikuyemo umwambaro wanjye,

Nawambara nte?

Nogeje ibirenge byanjye,

Nabyanduza nte?

4 Umukunzi wanjye aseseka ukuboko mu mwenge w’urugi,

Maze mu mutima wanjye urukundo rwinshi rumwuzuramo.

5 Ndabyuka njya kumukingurira,

Ibiganza byanjye bitonyangaho ishangi,

Ishangi iyagirana iva ku ntoki zanjye,

Itonyanga ku byuma bikingishwa urugi.

6 Maze nkingurira umukunzi wanjye,

Ariko nsanga yahavuye yigendeye.

Umutima wanjye wari washigutse ubwo yavugaga,

Ndamushaka ndamubura,

Ndamuhamagara ntiyanyitaba.

7 Mpura n’abarinzi bagenda umudugudu,

Barankubita barankomeretsa,

Abarinzi b’inkike banyambura umwitero wanjye.

8 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, ndabihanangirije,

Nimubona umukunzi wanjye,

Mumubwire yuko urukundo rwansābye.

Abakobwa:

9 Umukunzi wawe mbese arusha abandi iki,

Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore?

Umukunzi wawe arusha abandi iki,

Gitumye utwihanangiriza utyo?

Umugeni:

10 Umukunzi wanjye arera kandi akeye mu maso,

Ni inyamibwa iruta abantu inzovu.

11 Umutwe we ni nk’izahabu nziza cyane,

Umusatsi we uratsibye kandi urirabura nk’intuntu.

12 Amaso ye ameze nk’ay’inyana ziri ku migezi,

Yuhagijwemo amata kandi ateye neza.

13 Mu misaya ye hameze nk’akarima k’imibavu hararambutse,

Nk’imikingo itwikiriwe n’uburabyo buhumura.

Iminwa ye imeze nk’imyangange,

Itonyanga ishangi iyagirana.

14 Ibiganza bye bimeze nk’impeta z’izahabu zashyizwemo tarushishi,

Umubyimba we umeze nk’ihembe ry’inzovu ribajwe,

Ryashyizweho utubuyenge twa safiro.

15 Amaguru ye ameze nk’inkingi za marimari,

Zashinzwe mu dutebe tw’izahabu nziza.

Uko ameze asa n’i Lebanoni,

Ni mwiza nk’imyerezi.

16 Imvugo ye iranezeza,

Ni ukuri ni mwiza bihebuje.

Uwo ni we mukunzi wanjye,

Kandi uwo ni we ncuti yanjye,

Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu mwe.

Abakobwa:

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + fifteen =