Ind 6

1 Umukunzi wawe yagiye he,

Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore?

Umukunzi wawe yerekeye he,

Kugira ngo tumushakane nawe?

Umugeni:

2 Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we,

Mu turima tw’imibavu,

Kuragira mu murima,

No guca uburabyo bw’imyangange.

3 Ndi uw’umukunzi wanjye,

Umukunzi wanjye na we ni uwanjye,

Aragirira umukumbi we mu myangange.

Umukwe:

4 Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa,

Urarimba nk’i Yerusalemu,

Uteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.

5 Unkureho amaso yawe,

Kuko binzonga.

Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene,

Ziryamye mu ibanga ry’i Galeyadi.

6 Amenyo yawe yera nk’umukumbi w’intama zivuye kuhagirwa,

Zose zigenda zikurikirwa n’impanga zazo,

Ntihagira n’imwe ipfusha.

7 Mu misaya yawe hameze nk’igisate cy’ikomamanga,

Hagati y’imishunzi yawe.

8 Hariho abamikazi mirongo itandatu,

N’inshoreke mirongo inani,

N’abakobwa batabarika.

9 Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa,

Ni ikinege cya nyina,

Ni umutoni w’uwamubyaye.

Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe,

Ndetse abamikazi n’inshoreke na bo baramusingiza.

Abakobwa:

10 Uyu ni nde utungutse umeze nk’umuseke utambitse?

Ni mwiza nk’ukwezi,

Arabagirana nk’ikizubazuba,

Ateye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.

Umugeni:

11 Naramanutse njya mu murima w’imijozi,

Kureba imbuto zashibutse mu kibaya,

Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo,

N’imikomamanga ko irabije.

12 Ntarabimenya,

Umutima wanjye wangejeje mu magare y’intambara,

Y’ubwoko bwanjye bw’imfura.

Abakobwa:

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =