1 Umukunzi wawe yagiye he,
Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore?
Umukunzi wawe yerekeye he,
Kugira ngo tumushakane nawe?
Umugeni:
2 Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we,
Mu turima tw’imibavu,
Kuragira mu murima,
No guca uburabyo bw’imyangange.
3 Ndi uw’umukunzi wanjye,
Umukunzi wanjye na we ni uwanjye,
Aragirira umukumbi we mu myangange.
Umukwe:
4 Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa,
Urarimba nk’i Yerusalemu,
Uteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.
5 Unkureho amaso yawe,
Kuko binzonga.
Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene,
Ziryamye mu ibanga ry’i Galeyadi.
6 Amenyo yawe yera nk’umukumbi w’intama zivuye kuhagirwa,
Zose zigenda zikurikirwa n’impanga zazo,
Ntihagira n’imwe ipfusha.
7 Mu misaya yawe hameze nk’igisate cy’ikomamanga,
Hagati y’imishunzi yawe.
8 Hariho abamikazi mirongo itandatu,
N’inshoreke mirongo inani,
N’abakobwa batabarika.
9 Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa,
Ni ikinege cya nyina,
Ni umutoni w’uwamubyaye.
Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe,
Ndetse abamikazi n’inshoreke na bo baramusingiza.
Abakobwa:
10 Uyu ni nde utungutse umeze nk’umuseke utambitse?
Ni mwiza nk’ukwezi,
Arabagirana nk’ikizubazuba,
Ateye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera.
Umugeni:
11 Naramanutse njya mu murima w’imijozi,
Kureba imbuto zashibutse mu kibaya,
Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo,
N’imikomamanga ko irabije.
12 Ntarabimenya,
Umutima wanjye wangejeje mu magare y’intambara,
Y’ubwoko bwanjye bw’imfura.
Abakobwa: