Ind 7

1 Garuka, garuka wa Mushulami we,

Garuka, garuka kugira ngo tukwitegereze.

Umugeni:

Kuki mushaka kwitegereza Umushulami,

Nk’imbyino z’i Mahanayimu?

Abakobwa:

2 Ibirenge byawe bikwese ni byiza,

Wa mukobwa w’umwami we.

Amatako yawe ameze nk’iby’umurimbo by’igiciro cyinshi,

Byakozwe n’iminwe y’umuhanga.

3 Umukondo wawe ni igitega,

Inda yawe imeze nk’ingano zitonze neza,

Zikikijweho n’imyangange.

4 Amabere yawe ameze nk’inyagazi ebyiri,

Nk’impanga z’isirabo.

5 Ijosi ryawe rimeze nk’umunara wubakishijwe amahembe y’inzovu,

Inkesha zo mu maso yawe zimeze nk’ibidendezi by’i Heshiboni,

Biri ku irembo ry’i Batirabimu.

Izuru ryawe rimeze nka wa munara w’i Lebanoni,

Werekeye i Damasiko.

6 Umutwe wawe wemye nka Karumeli,

N’umusatsi wawe usa n’umwenda w’umuhengeri,

Umwami atonesha uwo musatsi uboshye.

Umukwe:

7 Ko uri mwiza kandi unezeza,

Yewe, uwo mporanira urukundo rwishimirwa.

8 Uburebure bwawe buhwanye n’umukindo,

N’amabere yawe ahwanye n’amaseri yawo.

9 Naravuze nti “Nzurira umukindo,

Mfate amashami yawo.”

Reka amabere yawe amere nk’amaseri y’umuzabibu,

N’impumuro y’umwuka wawe nk’impumuro y’amatapuwa,

10 N’akanwa kawe kamere nka vino nziza,

Ibera umukunzi wanjye ikimirwa kimanukana uburyohe,

Iramizwa mu kanwa k’abasinzira.

Umugeni:

11 Ndi uw’umukunzi wanjye,

Kandi urukundo rwe ararungaragariza.

12 Ngwino mukunzi wanjye tujyane ku gasozi,

Turebe imihana ducumbikamo,

13 Tuzindukire mu nzabibu,

Turebe ko imizabibu yatoshye,

Cyangwa ko yapfunditse ururabo,

N’ibikomamanga ko byarabije.

Aho ni ho uzabonera urukundo rwanjye.

14 Ubu amadudayimu azana impumuro nziza,

Ku irembo ryacu nejeje imbuto nziza z’amoko yose za vuba n’iza kera,

Ni zo nagusaruriye, mukunzi wanjye we.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + nine =