Ind 8

1 Iyaba wari nka musaza wanjye wonkejwe na mama,

Nagusanga hanze nkagusoma,

Kandi nta wabingaya.

2 Nakujyana nkakugeza mu nzu ya mama akanyigisha,

Nkagusomya kuri vino ituriye,

No ku mazi y’imikomamanga.

3 Wasanga ansheguje ukuboko kw’ibumoso,

Ukw’iburyo kumpfumbase.

Umukwe:

4 Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu ndabarahirije,

Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke,

Kugeza igihe abyishakira.

Abakobwa:

5 Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu,

Yegamiranye n’umukunzi we?

Umukwe:

Nakubyukije munsi y’umutapuwa,

Aho ni ho nyoko yakuramukwaga,

Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe.

Umugeni:

6 Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso,

Mbe no ku kuboko kwawe.

Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu,

Kandi ifuha ntirigondeka ni nk’imva,

Ibirimi byarwo ni nk’iby’umuriro,

Ni umuriro rwose w’Uwiteka.

Umukwe:

7 Amazi menshi ntiyazimya urukundo,

N’inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru.

Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose,

Kugira ngo agure urukundo,

Yagawa rwose.

Umugeni:

8 Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere,

Tuzamugira dute igihe azasabirwa?

Umukwe:

9 Niba ameze nk’inkike z’amabuye,

Tuzamwubakaho umunara w’ifeza,

Niba ameze nk’umuryango,

Tuzamukingira n’imbaho z’imyerezi.

Umugeni:

10 Jyeweho ndi inkike z’amabuye,

N’amabere yanjye ni nk’iminara yazo,

Ni cyo cyatumye mu maso h’umugabo wanjye mubera nk’ubonye amahoro.

11 Salomo yari afite uruzabibu i Bālihamoni.

Arugabanya abarinzi,

Umuntu wese muri bo yategetswe kujya atanga ibice by’ifeza igihumbi ku mwero warwo.

12 Uruzabibu rwanjye bwite ruri imbere yanjye,

Yewe Salomo, uzabona igihumbi cyawe,

Kandi abarinzi b’imbuto na bo bazabona magana abiri.

13 Yewe uba mu mirima,

Bagenzi banjye bategere ijwi ryawe amatwi,

Urinyumvishe.

14 Mukunzi wanjye banguka,

Umere nk’isirabo cyangwa umucanzogera w’impara,

Mu mpinga z’imisozi y’imibavu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 14 =