Intu 5

Ibya Ananiya na Safira

1 Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu

2 agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyīra intumwa.

3 Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukīsigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?

4 Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigīra inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.”

5 Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.

6 Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba.

7 Hahise nk’amasaha atatu, umugore we arinjira atazi uko byagenze,

8 Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?”

Aramusubiza ati “Yee, ni byo.”

9 Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w’Umwami Imana? Dore ibirenge by’abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.”

10 Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n’umugabo we.

11 Itorero ryose n’ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.

Intumwa zikora ibitangaza byinshi

12 Ibimenyetso n’ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye.

13 Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n’umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo.

14 Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b’abagabo n’abagore,

15 byatumaga bazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe.

16 Hateraniraga benshi bavuye no mu midugudu ihereranye n’i Yerusalemu, bazanye abababazwa n’abadayimoni bose bagakizwa.

Intumwa zishyirwa mu nzu y’imbohe, marayika azikuramo

17 Ibyo ni byo byatumye umutambyi mukuru ahagurukana n’abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy’Abasadukayo, buzura ishyari

18 bafata intumwa bazishyira mu nzu y’imbohe zose.

19 Maze nijoro marayika w’Umwami Imana akingura inzugi z’inzu y’imbohe, arabasohora arababwira ati

20 “Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo.”

21 Babyumvise batyo, binjira mu rusengero mu museke barigisha.

Bakiriyo umutambyi mukuru ajyana n’abari bafatanije na we, bahamagara abanyarukiko n’abakuru bose b’Abisirayeli, maze batuma mu nzu y’imbohe kuzana intumwa.

22 Ariko bagiye ntibazisanga mu nzu y’imbohe. Nuko baragaruka barababwira bati

23 “Inzu y’imbohe dusanze ikinze neza, n’abarinzi bahagaze inyuma y’inzugi, maze dukinguye ntitwagira umuntu dusangamo.”

24 Umutware w’urusengero n’abatambyi bakuru bumvise ayo magambo, bayoberwa iby’intumwa ibyo ari byo, bībaza uko bizamera.

Bongera gufata intumwa, bazihana

25 Ariko haza umuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.”

26 Maze uwo mutware n’abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye.

27 Bamaze kubashyira imbere y’abanyarukiko,

28 umutambyi mukuru arababaza ati “Ntitwabīhanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!”

29 Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.

30 Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti.

31 Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha.

32 Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.”

33 Babyumvise bazabiranywa n’uburakari, bashaka kubica.

34 Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n’abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato.

35 Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.

36 Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.

37 Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa hāduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n’abamwumviraga bose baratatana.

38 Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa,

39 ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ”

40 Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura.

41 Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina.

42 Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 8 =