Mk 3

Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko n’abandi benshi

1 Yongera kwinjira mu isinagogi asangamo umuntu unyunyutse ukuboko,

2 bagenza Yesu ngo barebe ko amukiza ku isabato, babone uko bamurega.

3 Abwira uwo muntu unyunyutse ukuboko ati “Haguruka uhagarare hagati mu bantu.”

4 Arababaza ati “Mbese amategeko yemera ko umuntu akora neza ku isabato cyangwa ko akora nabi, gukiza umuntu cyangwa kumwica?”

Baramwihorera.

5 Abararanganyamo amaso arakaye, ababazwa n’uko binangiye imitima, abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura kurakira.

6 Uwo mwanya Abafarisayo barasohoka, bigīra inama n’Abaherode ngo babone uko bazamwica.

7 Maze Yesu n’abigishwa be barahava bajya ku nyanja, abantu benshi baramukurikira bavuye i Galilaya, n’abandi benshi b’i Yudaya

8 n’i Yerusalemu, na Idumaya no hakurya ya Yorodani, n’ab’ahahereranye n’i Tiro n’i Sidoni, bumvise ibyo yakoze baza aho ari.

9 Abwira abigishwa be kugumisha ubwato butoya hafi, ngo abantu batamubyiga.

10 Kuko yakijije benshi, ni cyo cyatumye abari bafite ibyago bose bamugwira ngo bamukoreho.

11 Abadayimoni na bo bamubonye bamwikubita imbere, barataka cyane bati “Uri Umwana w’Imana.”

12 Arabihanangiriza cyane ngo batamwamamaza.

Yesu atoranya intumwa cumi n’ebyiri

13 Bukeye azamuka umusozi, ahamagara abo ashaka baza aho ari.

14 Atoranyamo cumi na babiri bo kubana na we, ngo abone uko ajya abatuma kubwiriza abantu ubutumwa,

15 abaha ubutware bwo kwirukana abadayimoni.

16 Nuko atoranya abo cumi na babiri, Simoni amwita Petero,

17 na Yakobo mwene Zebedayo na Yohana mwene se wa Yakobo na bo abita Bowanerige, risobanurwa ngo “Abana b’inkuba”,

18 na Andereya na Filipo, na Barutolomayo na Matayo, na Toma na Yakobo mwene Alufayo, na Tadayo na Simoni Zeloti,

19 na Yuda Isikariyota ari we wamugambaniye.

Ibyo gutuka Umwuka Wera

20 Ajya iwabo abantu benshi bongera guterana, bituma babura uko bafungura.

21 Nuko ab’iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze.

22 Kandi abanditsi bavuye i Yerusalemu na bo bati “Afite Belizebuli”, kandi bati “Umukuru w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”

23 Arabahamagara abacira imigani ati “Satani abasha ate kwirukana Satani?

24 Iyo ubwami bwigabanyije ubwabwo, ubwo bwami ntibubasha kugumaho.

25 Inzu iyo yigabanyije ubwayo ntibasha kugumaho,

26 cyangwa Satani iyo yihagurukiye akīgabanya, ntabasha kugumaho ashiraho.

27 “Kandi nta muntu wabasha kwinjira mu nzu y’umunyamaboko, ngo amusahure ibintu atabanje kumuboha, kuko ari bwo yabona uko asahura inzu ye.

28 “Ndababwira ukuri yuko abantu bazababarirwa ibyaha byabo byose, n’ibitutsi batuka Imana,

29 ariko umuntu wese utuka Umwuka Wera ntabwo azabibabarirwa rwose, ahubwo aba akoze icyaha cy’iteka ryose.”

30 Icyatumye avuga atyo ni uko bavuze ngo afite dayimoni.

Bene wabo wa Yesu

31 Maze nyina na bene se baraza, bamutumaho ngo aze bahagaze hanze.

32 Abantu benshi bari bicaye bamugose, baramubwira bati “Nyoko na bene so bari hanze baragushaka.”

33 Na we arababaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?”

34 Abararanganyamo amaso, abari bicaye impande zose bamugose arababwira ati “Dore mama na bene data:

35 umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 18 =