Mk 4

Umugani w’umubibyi

1 Yongera kwigishiriza mu kibaya cy’inyanja, abantu benshi cyane bateranira aho ari, ari cyo cyatumye yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo, abantu bose bari mu kibaya cyayo.

2 Abigishiriza byinshi mu migani, akibigisha arababwira ati

3 “Nimwumve: umubibyi yasohoye imbuto,

4 akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,

6 ariko izuba rivuye ziraraba, kandi kuko zitari zifite imizi ziruma.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa ararāruka araziniga, ntizera imbuto.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza ziramera, zirakura zera imbuto, kandi imwe ibyara mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana, bityo bityo.”

9 Arababwira ati “Ufite amatwi yumva niyumve.”

10 Yiherereye, abari kumwe na we n’abo cumi na babiri, bamusobanuza iby’uwo mugani.

11 Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw’ubwami bw’Imana, ariko abo hanze byose babibwirirwa mu migani

12 ngo

‘Kureba babirebe ariko be kubibona,

No kumva babyumve ariko be kubisobanukirwa,

Ngo ahari badahindukira bakababarirwa ibyaha byabo.’ ”

13 Arababaza ati “Mbese ko mutazi iby’uwo mugani, indi migani yose muzayimenya mute?

14 Umubibyi ni ubiba ijambo ry’Imana.

15 Izo mu nzira aho iryo jambo ribibwa, abo ni bo bamara kumva, uwo mwanya Satani akaza agakuramo iryo jambo ryabibwe muri bo.

16 N’izibibwe ku kāra na bo ni uko, iyo bumvise iryo jambo, uwo mwanya baryemera banezerewe,

17 ariko kuko batagira imizi muri bo bakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa bazira iryo jambo, uwo mwanya birabagusha.

18 Abandi bagereranywa n’izibibwa mu mahwa, abo ni bo bumva iryo jambo,

19 maze amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza ibindi, iyo bibinjiye mu mutima biniga iryo jambo ntiryere.

20 Kandi abagereranywa na za zindi zabibwe mu butaka bwiza, abo ni bo bumva iryo jambo bakaryemera. Ni bo bera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana, bityo bityo.”

Iyindi migani

21 Nuko arababaza ati “Mbese itabaza rizanirwa kūbikwaho inkangara, cyangwa gushyirwa munsi y’urutara? Ntirishyirwa se ku gitereko cyaryo?

22 Kuko ari ntacyapfuritswe kitazagaragara, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.

23 Ufite amatwi yumva niyumve.”

24 Arababwira ati “Nimuzirikane ibyo mwumva. Urugero mugeramo ni rwo muzagererwamo kandi muzarushirizwaho,

25 kuko ufite azahabwa, kandi udafite azakwa n’icyo yari afite.”

26 Arongera arababwira ati “Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu ubibye imbuto mu butaka,

27 akagenda, agasinzira, akabyuka nijoro na ku manywa, n’imbuto zikamera zigakura, atazi uko zikuze.

28 Ubutaka bwimeza ubwabwo, ubwa mbere habanza kuba utwatsi maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.

29 Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.”

30 Kandi aravuga ati “Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki? Cyangwa twabusobanuza mugani ki?

31 Bwagereranywa n’akabuto ka sinapi, kuko iyo gatewe mu butaka, nubwo ari gato hanyuma y’imbuto zose zo mu isi,

32 karakura kakaba igiti kinini kikaruta imboga zose, kikagaba amashami manini, maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu gicucu cyacyo.”

33 Akomeza kubigishiriza ijambo ry’Imana mu migani myinshi nk’iyo, mu buryo bashobora kumva.

34 Ntiyavuganaga na bo atabaciriye umugani, ariko agasobanurira abigishwa be byose biherereye.

Aturisha inkubi y’umuyaga wo mu nyanja

35 Kuri uwo munsi bugorobye arababwira ati “Twambuke tujye hakurya.”

36 Basiga abantu bamujyana mu bwato yahozemo, kandi hari n’andi mato hamwe na bwo.

37 Nuko ishuheri y’umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho bwenda kurengerwa.

38 Yari asinziriye aryamye ibwerekeza, yiseguye umusego. Baramukangura baramubaza bati “Mwigisha, ntubyitayeho ko tugiye gupfa?”

39 Akangutse acyaha umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka utuze.” Umuyaga uratuza, inyanja iratungana rwose.

40 Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba? Ntimurizera?”

41 Baratinya cyane baravugana bati “Mbega uyu ni muntu ki, utuma umuyaga n’inyanja bimwumvira?”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =