Mk 5

Yesu yirukana abadayimoni benshi mu muntu

1 Bafata hakurya y’inyanja mu gihugu cy’Abagadareni.

2 Yomotse, uwo mwanya umuntu utewe na dayimoni ava mu mva, aramusanganira.

3 Yabaga mu mva, ntawari ukibona icyo ashobora kumubohesha n’aho waba umunyururu,

4 kuko kenshi bamubohesheje ingoyi y’amaguru n’iminyururu y’amaboko, maze ingoyi akayicagagura n’iminyururu akayivunagura, ntihagira umuntu ubasha kumuhosha.

5 Iteka ryose ku manywa na nijoro, yahoraga mu mva no ku misozi asakurizayo, yikebesha amabuye.

6 Abonye Yesu akiri kure, arirukanka aramupfukamira,

7 ataka ijwi rirenga ati “Duhuriye he Yesu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahirije Imana, ntunyice urupfu n’agashinyaguro”

8 (kuko yari amubwiye ati “Dayimoni we, muvemo!”)

9 Aramubaza ati “Witwa nde?”

Undi ati “Ingabo ni ryo zina ryanjye, kuko turi benshi.”

10 Aramwinginga cyane ngo atabirukana muri icyo gihugu.

11 Kuri uwo musozi hari umugana w’ingurube nyinshi zirisha,

12 nuko baramwinginga bati “Twohereze muri ziriya ngurube tuzinjiremo.”

13 Arabakundira. Abadayimoni bamuvamo binjira muri izo ngurube, umugana wirukira ku gacuri zīsuka mu nyanja, zihotorwa n’amazi, zari nk’ibihumbi bibiri.

14 Abungeri bazo barahunga, babibwira abo mu mudugudu n’abo mu ngo baza kureba uko bibaye.

15 Bageze aho Yesu ari basanga uwari utewe n’ingabo z’abadayimoni yicaye, yambaye afite ubwenge nk’abandi, baratinya.

16 Ababonye ibyabaye kuri uwo muntu n’ingurube babitekerereza abandi,

17 baherako baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

18 Acyikira mu bwato, wa muntu wari utewe n’abadayimoni aramwinginga ngo bajyane,

19 ariko ntiyamukundira ahubwo aramubwira ati “Witahire ujye mu banyu, ubabwire ibyo Imana igukoreye byose n’uko ikubabariye.”

20 Aragenda, atangira kwamamaza i Dekapoli ibyo Yesu yamukoreye byose, abantu bose barumirwa.

Yesu akiza umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ari mu mugongo

21 Nuko Yesu agenda mu bwato asubira hakurya, abantu benshi bateranira aho ari iruhande rw’inyanja.

22 Umwe mu batware b’isinagogi witwaga Yayiro araza, amubonye yikubita imbere y’ibirenge bye

23 aramwinginga cyane ati “Agakobwa kanjye karenda gupfa, ndakwinginze uze ukarambikeho ibiganza byawe, gakire kabeho.”

24 Aragenda ajyana na we, abantu benshi baramukurikira bamubyiga.

25 Nuko hariho umugore wari mu mugongo, wari ubimaranye imyaka cumi n’ibiri,

26 ababazwa n’abavuzi cyane benshi bagerageza kumukiza, bamumarisha ibintu bye byose abitangamo ingemu, ariko ntibagira icyo bamumarira ahubwo arushaho kurwara.

27 Yumvise ibya Yesu araza aca mu bantu, amuturuka inyuma akora ku mwenda we,

28 kuko yari yibwiye ati “Ninkora imyenda ye gusa ndakira.”

29 Uwo mwanya isōko y’amaraso irakama, amenya mu mubiri we yuko akize cya cyago.

30 Yesu na we yiyumvamo ko ubushobozi bumugabanutsemo, ahindukira abyigana n’abantu arababaza ati “Ni nde ukoze umwenda wanjye?”

31 Abigishwa be baramusubiza bati “Ese ye, abantu barakubyiga nawe ukagira ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”

32 Abararanganyamo amaso agira ngo abone umukozeho.

33 Uwo mugore aratinya, ahinda umushyitsi kuko azi ikimubayeho, araza amwikubita imbere amubwira iby’ukuri byose.

34 Aramubwira ati “Mwana wanjye, kwizera kwawe kuragukijije, wigendere amahoro ukire rwose icyago cyawe.”

Azura umwana wa Yayiro

35 Akivugana na we haza abavuye kuri wa mutware w’isinagogi bati “Wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”

36 Ariko Yesu ntiyabyitaho abwira umutware w’isinagogi ati “Witinya izere gusa.”

37 Ntiyakundira undi muntu kujyana na we, keretse Petero na Yakobo na Yohana, mwene se wa Yakobo.

38 Bageze mu muryango w’inzu y’umutware w’isinagogi, ahasanga urusaku rw’abarira n’ababoroga cyane.

39 Nuko yinjiye arababaza ati “Ni iki gitumye musakuza kandi murira? Umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”

40 Baramuseka cyane. Arabaheza bose ajyana se w’umwana na nyina n’abari kumwe na we, ajya aho uwo mwana ari.

41 Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ”

42 Uwo mwanya ako gakobwa karabyuka karagenda, kuko kari kamaze imyaka cumi n’ibiri kavutse. Uwo mwanya barumirwa cyane.

43 Yesu arabihanangiriza cyane ngo hatagira umuntu wese ubimenya, abategeka gufungurira ako kana.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − two =