Yobu 4

Elifazi aravuga

1 Maze Elifazi w’Umutemani aramubwira ati

2 “Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe,

Ntiwagira agahinda?

Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?

3 Dore wigishaga benshi,

Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.

4 Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa,

Kandi wakomezaga amavi asukuma.

5 Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye,

Bikugezeho nawe uhagaritse umutima.

6 Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?

Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?

7 Ibuka ndakwinginze,

Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza?

Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka?

8 Nk’uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane,

ni byo basarura.

9 Bicwa n’umwuka w’Imana,

Kandi barimburwa no guhuha k’umuyaga w’uburakari bwayo.

10 Gutontoma kw’intare n’ijwi ry’intare y’inkazi birahora,

N’imikaka y’imigunzu y’intare biravunagurika.

11 Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,

Kandi ibyana by’intare y’ingore biratatana.

12 “Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,

Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.

13 Nibwiraga mbitewe n’iyerekwa rya nijoro,

Igihe abantu bashyizweyo,

14 Maze mfatwa n’ubwoba mpinda umushyitsi,

Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,

15 Maze umwuka ampita imbere,

Umusatsi unyorosoka ku mutwe.

16 Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,

Imbere y’amaso yanjye hari ikintu,

Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo

17 ‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?

Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’

18 Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo,

N’abamarayika bayo ibabonamo amafuti,

19 Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo,

Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu,

Bameneka nk’uwakandagira inyenzi.

20 Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa,

Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho.

21 Mbese umugozi w’ihema ryabo ntiwabakuwemo?

Bapfa bataragira ubwenge.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 16 =