Yobu 5

1 “Hamagara noneho, hari uwagusubiza?

Uwo mu bera watabaza ni uwuhe?

2 Kuko umujinya wica umupfapfa,

Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.

3 Nabonye umupfapfa ashora imizi,

Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe.

4 Abana be bari kure y’ubuhungiro,

Bahondagurirwa mu irembo,

Kandi ntibafite uwo kubarokora.

5 Imyaka ye imarwa n’abashonji,

Ndetse bajyana n’ibiri ma mahwa,

Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo.

6 Umubabaro ntuva mu mukungugu,

Kandi amakuba ntamera mu butaka.

7 Nyamara umuntu avukira umuruho,

Nk’uko ibishashi bitumukira mu kirere.

8 “Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana,

Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.

9 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,

N’ibitangaza bitabarika.

10 Ni yo ivubira isi imvura,

Igasandaza amazi mu mirima.

11 Ni yo ishyira hejuru aboroheje,

N’ababoroga ibashyira mu mahoro.

12 Yica imigambi y’incakura,

Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.

13 Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo,

N’inama z’ab’incakura ikazubika.

14 Bahura n’umwijima ari ku manywa,

Barindagira ku manywa y’ihangu nka nijoro.

15 Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo,

Ndetse n’umutindi imukiza amaboko y’abakomeye.

16 Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro,

Kandi akanwa k’abakiranirwa kazahozwa.

17 “Hahirwa umuntu Imana ihana,

Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.

18 Kuko ari yo irema uruguma,

kandi akaba ari yo yomora,

Irakomeretsa,

Kandi amaboko yayo ni yo akiza.

19 Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi,

Kandi nta kibi kizakuzaho.

20 Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu,

No mu ntambara izagukiza imbaraga y’inkota.

21 Uzahishwa intonganya z’ururimi,

Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.

22 Kurimbuka n’inzara uzabiseka,

Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.

23 Kuko uzasezerana n’amabuye yo mu gasozi,

Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe.

24 Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe,

Uzasura ibiraro by’amatungo yawe,

We kugira icyo ubiburamo.

25 Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira,

N’abagukomokaho bakaba nk’ibyatsi byo ku isi.

26 Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza,

Nk’umuba w’ingano uhunikwa mu gihe cyawo.

27 Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri,

Byumve ubyigireho akamaro.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =