Yobu 6

Yobu asubiza Elifazi abasaba ko bamenya umubabaro we

1 Yobu aherako arasubiza ati

2 “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa,

N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo!

3 Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera,

Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga.

4 Erega imyambi y’Isumbabyose yarampinguranije,

Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo,

Ibiteye ubwoba by’Imana bingererejeho.

5 Mbese imparage yivuga irisha?

Cyangwa inka yabira iri mu rwuri?

6 Mbese ikidafite uburyohe cyaribwa badashyizemo umunyu?

Cyangwa mu murenda w’igi harimo uburyohe?

7 Umutima wanjye wanga kubikoraho,

Bimbera nk’ibyokurya bitera ishozi.

8 “Icyampa nkabona icyo nsaba,

Imana ikampa icyo nifuza.

9 Ni ukugira ngo yemere kumpondagura,

Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura.

10 Ubwo mba ngifite ikimpumuriza,

Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza,

Kuko ntahakanye amagambo y’Uwera.

11 Gukomera kwanjye ni iki, kugira ngo ntegereze?

N’iherezo ryanjye ni iki, kugira ngo nihangane?

12 Mbese gukomera kwanjye ni nk’ukw’amabuye?

Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa?

13 Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara,

Kandi agakiza kambereye kure?

14 Urembye akareka kubaha Isumbabyose,

Akwiriye kubabarirwa n’incuti ye.

15 Abo tuva inda imwe barariganije,

Bameze nko mu isuri y’inkamīra itemba igashira.

16 Aho barafu yirabuza,

Ishelegi ikihisha,

17 Iyo hasusurutse birashira,

Ubushyuhe bwaza bigashonga.

18 Itara ry’abagenzi ryanyuraga muri iyo nzira rirateshuka,

Bazamukira mu butayu bakahagwa.

19 Amatara y’ab’i Tema yarindiriye,

Amatara y’ab’i Sheba yarabategerezaga.

20 Bakojejwe isoni n’uko biringiye,

Barahageze bariheba.

21 Noneho nta cyo mumaze.

Mubonye ibiteye ubwoba muratinya.

22 Mbese nigeze kuvuga nti

‘Nimugire icyo mumpa’?

Cyangwa nti ‘Nimungirire ubuntu mu byo mutunze’?

23 Cyangwa nti

‘Mundokore mumvane mu maboko y’umwanzi’?

Cyangwa nti

‘Nimunkize mumvane mu maboko y’abarenganya’?

24 “Nimunyigishe nicecekere,

Mumenyeshe ibyo nafuditse.

25 Amagambo y’ukuri agira ingingo zikomeye,

Ariko impaka zanyu zirampana iki?

26 Mbese murashaka guhinyura amagambo,

Ubwo ibyo uwihebye avuze bimeze nk’umuyaga?

27 Ni ukuri mwafindira impfubyi,

N’incuti yanyu mwayigura.

28 Noneho ndabinginze nimunyitegereze,

Ni ukuri sinavugira ibinyoma imbere yanyu.

29 Nimuhindukire ndabinginze mwe gukiranirwa,

Ni ukuri nimuhindukire,

urubanza rwanjye ni urw’ukuri.

30 Mbese ururimi rwanjye ruriho gukiranirwa?

Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby’igomwa?

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + sixteen =