Yobu 7

1 “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara?

N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo?

2 Uko umuretwa yifuza igicucu,

N’umukozi uko arindira ibihembo bye,

3 Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo,

Kandi nategekewe amajoro antera imiruho.

4 Iyo ndyamye ndavuga nti

‘Buracya ryari ngo mbyuke?’

Mpora ndara ngaragurika bugacya.

5 Umubiri wanjye utwikiriwe n’inyo n’imvuvu,

Uruhu rwanjye ruriyasa rukava.

6 Iminsi yanjye irihuta kuruta ikibohesho cy’umuboshyi w’imyenda,

Ishira ari nta byiringiro.

7 Nyamuneka ibuka ko ubugingo bwanjye ari umuyaga gusa,

Ijisho ryanjye ntirizongera kubona ibyiza ukundi.

8 Ijisho ry’undeba ntirizongera kumbona,

Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho.

9 Uko igicu cyeyuka kigahera,

Ni ko n’umanuka ajya ikuzimu atasubira kuzamuka ukundi.

10 Ntazagaruka mu nzu ye ukundi,

N’aho yari atuye ntihazongera kumumenya.

11 Ni cyo gitumye ntiyumanganya,

Mvuze mbitewe n’agahinda,

Ndaganya amaganya mbitewe n’ishavu riri mu mutima wanjye.

12 “Mbese ndi inyanja?

Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja,

Kugira ngo unshyireho abarinzi?

13 Iyo mvuze nti ‘Uburiri bwanjye buzampumuriza,

Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’,

14 Uherako ukankangisha inzozi,

Ukanteresha ubwoba ibyo neretswe,

15 Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa,

Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo.

16 Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama,

Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa.

17 “Umuntu ni iki cyatuma umukuza, ukamwitaho,

18 Ukamugenderera uko bukeye,

Ntutuze kumugerageza?

19 Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho,

Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe?

20 Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki,

Murinzi w’abantu?

Ni iki gituma ungira intego,

Bigatuma ninanirwa?

21 Kandi ni iki gituma utambabarira igicumuro cyanjye,

Ngo umvaneho ikibi cyanjye?

Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu,

Nawe uzanshakana umwete cyane,

ariko sinzaba nkiriho.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eighteen =