1 Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we.
2 Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!
Abangomeye ni benshi.
3 Benshi baramvuga bati
“Nta gakiza afite ku Mana.”
Sela.
4 Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira,
Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.
5 Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,
Na we akansubiza ari ku musozi we wera.
Sela.
6 Nararyamaga ngasinzira,
Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.
7 Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,
Bangoteye impande zose kugira ngo bantere.
8 Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza,
Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni,
Waciye amenyo y’abanyabyaha.
9 Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,
Umugisha utanga ube ku bantu bawe.
Sela.