Zab 5

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti.Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,

Ita ku byo nibwira.

3 Mwami wanjye, Mana yanjye,

Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira,

Kuko ari wowe nsenga.

4 Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye,

Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe,

Mbe maso ntegereje.

5 Kuko utari Imana y’intambirakibi,

Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.

6 Abībone ntibazahagarara mu maso yawe,

Wanga inkozi z’ibibi zose.

7 Uzarimbura abanyabinyoma,

Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n’umuriganya.

8 Ariko jyeweho nzazanwa n’imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe,

Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge,

Nerekeye urusengero rwawe rwera.

9 Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe,

Ujye unyobora kuko banyubikiye,

Umpanurire inzira yawe aho nyura.

10 Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo,

Imitima yabo ni igomwa risa,

Umuhogo wabo ni imva irangaye,

Bashyeshyesha indimi zabo.

11 Mana ubagire uko ugira abanyabyaha,

Imigambi yabo ibatere kugwa,

Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana,

Kuko bakugomeye.

12 Ni bwo abaguhungiraho bazishima,

Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda,

Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.

13 Kuko uzaha umukiranutsi umugisha,

Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk’ingabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − thirteen =