Ibyah 21

Iby’ijuru rishya n’isi nshya

1 Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.

2 Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.

3 Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.

4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”

5 Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti “Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti “Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”

6 Kandi iti “Birarangiye. Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.

7 Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.

8 Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyon’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”

9 Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi zuzuye ibyago birindwi by’imperuka, avugana nanjye arambwira ati “Ngwino nkwereke umugeni, umugore w’Umwana w’Intama.”

10 Anjyana ku musozi munini kandi muremure ndi mu Mwuka, anyereka ururembo rwera Yerusalemu rumanuka ruva mu ijuru ku Mana,

11 rufite ubwiza bw’Imana. Kurabagirana kwarwo gusa n’ukw’ibuye ry’igiciro cyinshi cyane nk’ibuye ryitwa yasipi, ribonerana nk’isarabwayi.

12 Rufite inkike nini kandi ndende n’amarembo cumi n’abiri, no ku marembo hariho abamarayika cumi na babiri, kandi handitsweho amazina y’imiryango cumi n’ibiri y’abana ba Isirayeli.

13 Iburasirazuba hariho amarembo atatu, ikasikazi hariho amarembo atatu, ikusi hariho amarembo atatu, n’iburengerazuba hariho amarembo atatu.

14 Inkike z’urwo rurembo zifite imfatiro cumi n’ebyiri, zanditsweho amazina cumi n’abiri y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intama.

15 Uwavuganaga nanjye yari afite urugero rw’urubingo rw’izahabu, kugira ngo agere urwo rurembo n’amarembo yarwo n’inkike zarwo.

16 Urwo rurembo rungana impande zose, uburebure bungana n’ubugari. Ageresha urwo rurembo rwa rubingo, ageramo sitadiyoinzovu n’ibihumbi bibiri, uburebure bw’umurambararo n’ubugari n’uburebure bw’igihagararo birangana.

17 Agera inkike zarwo, ageramo imikono ijana na mirongo ine n’ine, akurikije urugero rw’abantu, ibyo ni ukuvuga ngo urw’abamarayika.

18 Inkike zarwo zubakishijwe yasipi, naho ururembo ubwarwo rwubakishijwe izahabu nziza imeze nk’ibirahuri byiza.

19 Imfatiro z’inkike z’urwo rurembo zarimbishijwe amabuye y’igiciro cyinshi y’amoko yose. Urufatiro rwa mbere rwari yasipi, urwa kabiri rwari safiro, urwa gatatu rwari kalukedoni, urwa kane rwari simaragido,

20 urwa gatanu rwari sarudonikisi, urwa gatandatu rwari sarudiyo, urwa karindwi rwari kirusolito, urwa munani rwari berulo, urwa cyenda rwari topazi, urwa cumi rwari kirusoparaso, urwa cumi na rumwe rwari huwakinto, urwa cumi n’ebyiri rwari ametusito.

21 Amarembo uko ari cumi n’abiri, yari imaragarita cumi n’ebyiri, irembo rimwe ryubakishijwe imaragarita imwe, atyo atyo. Inzira nyabagendwa yo muri urwo rurembo yashigirijwe izahabu nziza isa n’ibirahuri bibonerana.

22 Icyakora sinabonye urusengero muri rwo, kuko Umwami Imana Ishoborabyose n’Umwana w’Intama ari bo rusengero rwarwo.

23 Kandi urwo rurembo ntirugomba kuvirwa n’izuba cyangwa n’ukwezi, kuko ubwiza bw’Imana ari bwo buruvira kandi Umwana w’Intama ari we tabaza ryarwo.

24 Amahanga azagendera mu mucyo warwo, abami bo mu si bazaneyo ubwiza bwabo.

25 Amarembo yarwo ntazugarirwa ku manywa na hato kuko ijoro ritabayo.

26 Kandi bazazanayo ubwiza n’icyubahiro by’amahanga.

27 Muri rwo ntihazinjiramo ikintu gihumanya cyangwa ukora ibizira akabeshya, keretse abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’Intama.

Ibyah 22

1 Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama,

2 rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.

3 Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana n’Umwana w’Intama izaba muri urwo rurembo, kandi imbata zayo zizayikorera.

4 Zizabona mu maso hayo izina ryayo ryanditswe mu ruhanga rwazo.

5 Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.

6 Arambwira ati “Ayo magambo ni ayo kwizerwa n’ay’ukuri, kandi Umwami Imana itegeka imyuka y’abahanuzi, yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba.

7 Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo.”

8 Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba. Maze kubyumva no kubireba nikubitira hasi imbere y’ibirenge bya marayika wabinyeretse, kugira ngo muramye.

9 Ariko arambwira ati “Reka! Ndi imbata mugenzi wawe kandi ndi mugenzi wa bene So b’abahanuzi, n’uw’abitondera amagambo y’iki gitabo. Imana abe ari yo uramya.”

10 Kandi arambwira ati “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ntuyazigame ngo uyagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.

11 Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.

12 “Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.

13 Ndi Alufa na Omega, uwa mbere n’uwa nyuma, itangiriro n’iherezo.

14 “Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.

15 Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.

16 “Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero. Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.”

17 Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.

18 Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.

19 Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giticy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”

20 Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.”

Amen, ngwino Mwami Yesu.

21 Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen.

Yuda 1

1 Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo.

2 Imbabazi n’amahoro n’urukundo bigwire muri mwe.

Imbuzi zo kwirinda abatubaha Imana n’abigisha b’ibinyoma

3 Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo mushishikarire kurwanira ibyo kwizera abera bahawe rimwe, bakazageza iteka ryose.

4 Kuko hariho bamwe baseseye muri mwe rwihishwa bagenewe kera gucirwa ho iteka: ni abantu batubaha Imana, bahindura ubuntu bw’Imana yacu isoni nke, bakihakana Yesu Kristo ari we wenyine Databuja n’Umwami wacu.

5 Ndashaka kubibutsa, nubwo byose hari ubundi mwigeze kubimenya, yuko Umwami Imana imaze gukirisha ubwoko bw’Abisirayeli kubakura mu gihugu cya Egiputa, hanyuma irimbura abatizeye.

6 N’abamarayika batarinze ubutware bwabo ahubwo bakareka ubuturo bwabo, ibarindira mu minyururu idashira no mu mwijima w’icuraburindi kugira ngo bacirwe ho iteka ku munsi ukomeye.

7 Kandi n’i Sodomu n’i Gomora n’imidugudu yari ihereranye na ho, kuko abaho na bo bitanze bakiha ubusambanyi no kwendana mu buryo imibiri itaremewe, iyo midugudu yashyiriweho kuba akabarore ihanwa n’umuriro utazima.

8 Uko ni ko na ba bandi b’abarosi bonona imibiri yabo, bagasuzugura gutegekwa bagatuka abanyacyubahiro.

9 Nyamara Mikayeli ari we marayika ukomeye, ubwo yatonganaga na Satani agira impaka na we intumbi ya Mose, ntiyahangaye kumucira urubanza amuvuma, ahubwo yaramubwiye ati “Umwami Imana iguhane.”

10 Ariko abo bantu batuka ibyo batazi ndetse n’ibyo bazi, babwirijwe na kamere yabo barabyiyononesha nk’inyamaswa zitagira ubwenge.

11 Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n’ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra.

12 Abo ni intaza mu isangira ryanyu ryo gukundana bagisangira namwe ibyiza bigaburira badatinya, ni ibicu bitagira amazi bijyanwa hose n’umuyaga, ni ibiti bikokotse bidafite imbuto, byapfuye kabiri byaranduwe.

13 Ni umuraba wo mu nyanja ushēga, babira ifuro ari ryo ibiteye isoni byabo, ni inyenyeri zizerera zibikiwe umwijima w’icuraburindi iteka ryose.

14 Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye ibyabo ati “Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be,

15 kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.”

16 Abo ni abitotomba n’ababubura bagenda bakurikiza irari ryabo, akanwa kabo kavuga amagambo atumbyemo agasuzuguro, bubahira abantu kubakuraho indamu.

17 Ariko mwebweho bakundwa, mwibuke amagambo yavuzwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yesu Kristo,

18 uko zababwiye ziti “Mu gihe cy’imperuka hazabaho abakobanyi bagenda bakurikiza kwifuza kwabo kunyuranye n’iby’Imana.”

19 Abo ni bo bazana kwirema ibice, ni abantu buntu ntibafite Umwuka.

20 Ariko mwebweho bakundwa, mwiyubake ku byo kwizera byera cyane, musengere mu Mwuka Wera,

21 mwikomereze mu rukundo rw’Imana, mutegereze imbabazi z’Umwami wacu Yesu Kristo zisohoza ku bugingo buhoraho.

22 Ababagisha impaka mubagirire impuhwe,

23 abandi mubakirishe ubwoba mubahubuje mu muriro, mwanga ndetse n’umwenda utewe ibizinga n’umubiri.

24 Nuko Ibasha kubarinda ngo mudasitara, no kubahagarika imbere y’ubwiza bwayo mudafite inenge ahubwo mwishimye bihebuje,

25 ari yo Mana imwe yonyine n’Umukiza wacu wadukirishije Yesu Kristo Umwami wacu, icyubahiro n’ubushobozi no kuganza n’ubutware bibe ibyayo, uhereye kera kose ukageza na none n’iteka ryose. Amen.

3 Yh 1

Ishimwe Yohana ashimira Gayo

1 Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by’ukuri.

2 Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza,

3 kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo.

4 Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu kuri.

5 Ukundwa, ukiranuka mu byo ukorera bene Data byose kandi ari abashyitsi

6 bahamije urukundo rwawe mu maso y’Itorero. Uzaba ugize neza nubaherekeza neza nk’uko bikwiriye ab’Imana,

7 kuko bavuye iwabo ku bw’izina rya Yesu ari nta cyo bātse abanyamahanga.

8 Ni cyo gituma dukwiriye kwakira neza abameze batyo, kugira ngo dufatanye gukorera ukuri.

Yohana arega Diyotirefe

9 Hari icyo nandikiye Itorero, ariko Diyotirefe ushaka kuba ukomeye muri bo araturosera.

10 Ni cyo gituma ubwo nzaza, nzabibutsa ibyo akora n’uko atuvuga amagambo mabi y’ubupfu, nyamara ibyo ntibimunyura ahubwo arengaho akanga no gucumbikira bene Data, n’ababishaka akababuza akabaca mu Itorero.

11 Ukundwa, ntukīgane ikibi ahubwo wīgane icyiza. Ukora ibyiza ni we w’Imana, naho ukora ibibi ntiyari yabona Imana.

12 Demeteriyo ahamywa na bose kandi n’ukuri ubwako kuramuhamya natwe turamuhamya, nawe uzi yuko ibyo duhamya ari iby’ukuri.

13 Nari mfite byinshi byo kukwandikira ariko sinshaka kukwandikishiriza wino n’ikaramu,

14 ahubwo niringiye kuzakubona vuba tukavugana duhanganye.

15 Urasigare amahoro.

Incuti ziragutashya. Untahirize incuti uzivuze mu mazina.

2 Yh 1

1 Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe,wowe n’abana bawe, abo nkunda by’ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n’abazi ukuri bose barabakunda,

2 ku bw’ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose.

3 Ubuntu n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu rukundo.

Urukundo rwa kivandimwe n’abigisha b’ibinyoma

4 Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk’uko twategetswe na Data wa twese.

5 Nuko rero ndakwinginga, mubyeyi (si uko nkwandikira itegeko rishya ahubwo ni iryo dusanganywe, dufite uhereye mbere na mbere) kugira ngo dukundane.

6 Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry’Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk’uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere.

7 Kuko abayobya benshi badutse bakaza mu isi, batemera ko Yesu Kristo yaje afite umubiri. Uvuga atyo ni we uyobya kandi ni we Antikristo.

8 Mwirinde mutabura iby’imirimo mwakoze, ahubwo ngo muzahabwe ingororano itagabanije.

9 Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n’Umwana we.

10 Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”,

11 kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.

12 Nubwo mfite byinshi byo kubandikira sinshatse kubyandikisha wino ku rupapuro, ahubwo niringiye kuzaza iwanyu ngo tuvugane duhanganye, umunezero wacu ube mwinshi.

13 Abana b’intore, mwene so, baragutashya.

1 Yh 1

Jambo ahinduka umuntu

1 Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo

2 kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.

3 Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.

4 Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyuube mwinshi.

Utagendera mu mucyo w’Imana nta sano afitanye na yo

5 Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.

6 Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,

7 ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.

Kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa

8 Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.

9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.

10 Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

1 Yh 2

1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.

2 Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose.

Ibyo kwitondera amategeko

3 Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.

4 Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.

5 Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we,

6 kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.

7 Bakundwa, si itegeko rishya mbandikiye ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwahoranye mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo rya jambo mwumvise.

8 Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry’ukuri kuri we no kuri mwe, kuko umwijima ushize, umucyo w’ukuri ukaba umaze kurasa.

9 Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu.

10 Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we,

11 naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye.

12 Ndabandikiye bana bato, kuko ibyaha byanyu mwabibabariwe ku bw’izina rye.

13 Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwamenye uwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwanesheje Umubi. Ndabandikiye bana bato, kuko mwamenye Data wa twese.

14 Ndabandikiye ba se, kuko mwamenye uwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi.

15 Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,

16 kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.

17 Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.

Ibya Antikristo

18 Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antikristoazaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye.

19 Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose.

20 Nyamara mwebweho mwasīzwe n’Uwera kandi muzi byose.

21 Simbandikiriye ko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri.

22 Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we, ni we Antikristo.

23 Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se.

24 Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumvise uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se.

25 Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.

26 Ibyo mbibandikiriye ababayobya,

27 kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk’uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk’ukuri atari ibinyoma, kandi nk’uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we.

28 Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza.

29 Ubwo muzi ko ari umukiranutsi, mumenye n’uko umuntu wese ukiranuka yabyawe na we.

1 Yh 3

Abana b’Imana n’abana ba Satani abo ari bo

1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.

2 Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.

3 Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.

4 Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.

5 Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo.

6 Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.

7 Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko uwo ari umukiranutsi.

8 Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.

9 Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.

10 Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana.

11 Ubwo ni bwo butumwa mwumvise uhereye mbere na mbere, ngo dukundane

12 tutamera nka Kayini wari uw’Umubi, akica murumuna we. Mbese icyatumye amwica ni iki? Ni uko ingeso ze zari mbi, naho iza murumuna we zikaba nziza.

13 Bene Data, ntimutangazwe n’uko ab’isi babanga.

14 Twebwe tuzi yuko twavuye mu rupfu tukagera mu bugingo, kuko dukunda bene Data. Udakunda aguma mu rupfu.

15 Umuntu wese wanga mwene Se ni umwicanyi, kandi muzi yuko ari nta mwicanyi ufite ubugingo buhoraho muri we.

16 Iki ni cyo kitumenyesha urukundo icyo ari cyo, ni uko Yesu yatanze ubugingo bwe ku bwacu, natwe ikidukwiriye ni uko twatanga ubugingo bwacu ku bwa bene Data.

17 Ariko se ufite ibintu byo mu isi, akareba ko mwene Se akennye akamukingira imbabazi ze, urukundo rw’Imana rwaguma muri we rute?

18 Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri.

19 Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo,

20 nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.

21 Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y’Imana

22 kandi icyo dusaba cyose tugihabwa na yo, kuko twitondera amategeko yayo tugakora ibishimwa imbere yayo.

23 Itegeko ryayo ni iri: ni uko twizera izina ry’Umwana wayo Yesu Kristo, tugakundana nk’uko yadutegetse.

24 Kandi uwitondera amategeko yayo aguma muri yo na yo ikaguma muri we, kandi ikitumenyesha ko iguma muri twe ni Umwuka yaduhaye.

1 Yh 4

Itandukaniro ry’imyigishirize y’ibinyoma n’iy’ukuri

1 Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi.

2 Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana,

3 ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze kugera mu isi.

4 Bana bato, muri ab’Imana kandi ba bandi mwarabanesheje, kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi.

5 Abo ni ab’isi: ni cyo gituma bavuga iby’isi ab’isi bakabumvira.

6 Ariko twebweho turi ab’Imana kandi uzi Imana aratwumvira, naho utari uw’Imana ntatwumvira. Icyo ni cyo kitumenyesha umwuka w’ukuri n’umwuka uyobya uwo ari wo.

Imana ni urukundo; gukunda Imana na bagenzi bacu

7 Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana.

8 Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo.

9 Iki ni cyo cyerekanye urukundo rw’Imana muri twe: ni uko Imana yatumye Umwana wayo w’ikinege mu isi, kugira ngo tubone uko tubeshwaho na we.

10 Muri iki ni mo urukundo ruri: si uko twebwe twakunze Imana ahubwo ni uko Imana ari yo yadukunze, igatuma Umwana wayo kuba impongano y’ibyaha byacu.

11 Bakundwa, ubwo Imana yadukunze ityo, natwe dukwiriye gukundana.

12 Uhereye kera kose ntihigeze kubaho umuntu wabonye Imana, nyamara nidukundana Imana iguma muri twe, urukundo rwayo rugatunganirizwa muri twe rwose.

13 Iki ni cyo kitumenyesha ko tuguma muri yo na yo ikaguma muri twe, ni uko yaduhaye ku Mwuka wayo.

14 Natwe twarabibonye, kandi duhamya ko Data wa twese yatumye Umwana we kuba Umukiza w’abari mu isi.

15 Uvuga yuko Yesu ari Umwana w’Imana, Imana iguma muri we na we akaguma mu Mana.

16 Natwe twamenye kandi twizeye urukundo Imana idukunda.

Imana ni urukundo, kandi uguma mu rukundo aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.

17 Ibyo ni byo bimaze gutunganya rwose urukundo muri twe, kugira ngo tuzatinyuke ku munsi w’amateka, kuko uko ari ari ko turi muri iyi si.

18 Mu rukundo ntiharimo ubwoba, ahubwo urukundo rutunganijwe rwose rumara ubwoba, kuko ubwoba buzana igihano kandi ufite ubwoba ntiyari yashyikira urukundo rutunganijwe rwose.

19 Turayikundakuko ari yo yabanje kudukunda.

20 Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.

21 Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.

1 Yh 5

Ibyo kwizera Yesu n’amaherezo yabyo

1 Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n’Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo.

2 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo.

3 Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya,

4 kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.

5 Ni nde unesha iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana?

6 Ni we Yesu Kristo waje agaca mu mazi n’amaraso, si mu mazi yonyine ahubwo ni amazi n’amaraso na yo,

7 kandi Umwuka ni we ubihamya, kuko Umwuka ari ukuri.

8 Ibihamya ni bitatu: umwuka n’amazi n’amaraso, kandi ibyo bitatu birahuje.

9 Ubwo twemera ibyo abantu bahamya ibyo Imana ihamya birabiruta, kuko ibyo Imana ihamya ari ibi, ari uko yahamije iby’Umwana wayo.

10 Uwizera Umwana w’Imana aba afite uko guhamya muri we, naho utizera Imana aba ayise umunyabinyoma kuko atemeye ibyo Imana yahamije ku Mwana wayo.

11 Kandi uko guhamya ni uku: ni uko Imana yaduhaye ubugingo buhoraho, kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana wayo.

12 Ufite uwo Mwana ni we ufite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.

13 Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry’Umwana w’Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.

14 Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka,

15 kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.

16 Umuntu nabona mwene Se akora icyaha kitari icyo kumwicisha, nasabe kandi Imana izamuhera ubugingo abakora ibyaha bitari ibyo kubicisha. Hariho icyaha cyicisha, si cyo mvuze ko agisabira.

17 Gukiranirwa kose ni icyaha, nyamara hariho icyaha kiticisha.

18 Tuzi yuko umuntu wese wabyawe n’Imana adakora ibyaha, ahubwo Umwana Imana yabyaye amurinda kandi wa Mubi ntamukoraho.

19 Tuzi ko turi ab’Imana, naho ab’isi bose bari mu Mubi.

20 Kandi tuzi yuko Umwana w’Imana yaje akaduha ubwenge, ngo tumenye Iy’ukuri kandi turi mu Y’ukuri, kuko turi mu Mwana wayo Yesu Kristo. Iyo ni yo Mana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.

21 Bana bato, mwirinde ibishushanyo bisengwa.