Ibyah 21

Iby’ijuru rishya n’isi nshya 1 Mbona ijuru rishya n’isi nshya, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho. 2 Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we. 3 Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti “Dore ihema ry’Imana riri hamwe […]

Ibyah 22

1 Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, 2 rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. 3 Nta muvumo uzabaho ukundi, ahubwo intebe y’Imana […]

Yuda 1

1 Yuda imbata ya Yesu Kristo kandi mwene se wa Yakobo, ndabandikiye mwebwe abahamagawe, bakundwa kuko muri mu Mana Data wa twese, mukarindirwa Yesu Kristo. 2 Imbabazi n’amahoro n’urukundo bigwire muri mwe. Imbuzi zo kwirinda abatubaha Imana n’abigisha b’ibinyoma 3 Bakundwa, ubwo nagiraga umwete wo kubandikira iby’agakiza dusangiye niyumvisemo ko mpaswe no kubahugura, kugira ngo […]

3 Yh 1

Ishimwe Yohana ashimira Gayo 1 Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Gayo ukundwa, uwo nkunda by’ukuri. 2 Ukundwa, ndagusabira kugira ngo ugubwe neza muri byose, ube mutaraga nk’uko umutima wawe uguwe neza, 3 kuko nishimiye cyane ubwo bene Data bazaga, bagahamya uburyo ushikamye mu kuri ukakugenderamo. 4 Nta cyantera umunezero waruta uwo kumva ko abana banjye bagendera mu […]

2 Yh 1

1 Jyewe Umukuru ndabandikiye, Kuriya watoranijwe,wowe n’abana bawe, abo nkunda by’ukuri, nyamara si jye jyenyine ubakunda ahubwo n’abazi ukuri bose barabakunda, 2 ku bw’ukuri kuri muri twe kandi kukazaba muri twe iteka ryose. 3 Ubuntu n’imbabazi n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no kuri Yesu Kristo Umwana we, bibane namwe mu kuri no mu […]

1 Yh 1

Jambo ahinduka umuntu 1 Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo 2 kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa. 3 Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye […]

1 Yh 2

1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka. 2 Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose. Ibyo kwitondera amategeko 3 Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni […]

1 Yh 3

Abana b’Imana n’abana ba Satani abo ari bo 1 Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye. 2 Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari. […]

1 Yh 4

Itandukaniro ry’imyigishirize y’ibinyoma n’iy’ukuri 1 Bakundwa, ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. 2 Iki abe ari cyo kibamenyesha Umwuka w’Imana: umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri ni wo wavuye ku Mana, 3 ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku […]

1 Yh 5

Ibyo kwizera Yesu n’amaherezo yabyo 1 Uwizeye wese yuko Yesu ari Kristo ni we wabyawe n’Imana, kandi ukunda wese iyabyaye akunda n’uwabyawe na yo. 2 Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. 3 Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya, […]